MINEDUC yahinduye uburyo bwo guhemba abanyeshuri bahize abandi

MINEDUC yahinduye uburyo bwo guhemba abanyeshuri bahize abandi

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu burezi rusange, mu nderabarezi ndetse no mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro batsinze kurusha abandi bahembwe mu buryo bushya ugereranyije n’uko byajyaga bigenda aho bahembwaga hadashingiwe ku byo biga.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022/ 2023.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr Bernard Bahati, yasobanuye ko uyu mwaka guhemba abanyeshuri bahize abandi hajemo impinduka, kuko ubusanzwe bahembwaga hakurikijwe ibyiciro bitatu, ari byo abize ubumenyi rusange, Inderabarezi, Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

Uyu mwaka abanyeshuri bahize abandi hahembwe abiga mu mashami atandukanye.

Yagize ati: “Uyu mwaka, iyo dushimira abanyeshuri bakoze neza n’ubundi duhora tubikora buri mwaka ariko ubu ubungubu twarabihinduye, ubundi twahembaga dukurikije ibi byiciro bitatu. Twarebaga abakoze neza mu biga ubumenyi rusange muri rusange tukareba  abakoze neza tekiniki, ubumenyingiro  tukareba n’abakoze neza mu bize Inderabarezi, ubu rero guhemba abanyeshuri bakoze neza twabikoze tugendeye ku byo biga, ibyiciro bigamo”.

Yasobanuye uburyo buri cyiciro cyashimiwe hakurikijwe ibyo biga. Ati: “Mu burezi rusange twahembye abanyeshuri bakoze neza mu cyiciro cy’abize ubumenyi (science) arts & Humanities n’Indimi abakoze neza.

Twagera mu barangije Inderabarezi, abanyeshuri dushima ko bakoze neza twabashyize mu byiciro 4 bikurikira: Early Childhood Education and Primary Education, Languages & Education, Science & Mathematics Education na muri Social Studies ni ibyo byiciro 4 mu barangije Inderabarezi”.

Yakomeje agaragaza kandi ko mu mmashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro hashimiwe abari mu byiciro 10.

Ati: “Mu barangije mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro twabashyize mu byiciro 10 ari  byo muri  urwo rwego hano mu gihugu, ari byo Agriculture & Food Processing, Business Services & Administartion, Construction & Building Services, Craft & Recreational Arts, Energy, Hospitality & Tourism, ICT& Multimedia,  Manufacturing, Mining & Technical Services ndetse na Transport & Logistics”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14