Inzego z’ubutabera zishyize hamwe mu kugabanya ibirarane by’imanza

Inzego z’ubutabera zishyize hamwe mu kugabanya ibirarane by’imanza

Inzego zihurira mu gutanga ubutabera mu Rwanda zigaragaza ko ziri mu ngamba zo kunoza imikoranire, hagamijwe gutanga ubutabera buboneye, kugabanya ibirarane by’imanza no gufasha abaturage kudasiragiea bazenguruka mu nzego zitandukanye.

Ibi byagarutsweho n’abahagarariye inzego z’ubutabera mu mpera z’iki cyumweru, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, kigamije kumenyesha Abanyarwanda ibikomeje gukorwa mu kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego z’ubutabera.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Umuzayire Bibiane, yagaragaje ko hakomeje gushyirwa mu bikorwa ingamba zigamije kugera ku ntego z’Igihugu ziteganyijwe muri Gahunda ya NST2, zirimo kugabanya ibirarane by’imanza bikagera kuri 30% mu 2029.

Yavuze ko hashyizweho urunana rw’inzego z’ubutabera kugira ngo zuzuzanye mu mikorere no mu mikoranire, hagamijwe kunoza serivisi z’ubutabera.

Ati: “Kugeza ubu twishimira ko turi mu murongo mwiza, aho tugenda tugera ku bipimo byifuzwa. Ibi bigaragarira no muri raporo ya RGB iheruka kugaragaza uko inzego zihagaze mu gutanga serivisi, aho urwego rw’ubutabera rwazamutseho amanota atatu, ruva kuri 82% rugera kuri 85%. Ibi kandi binagaragarira ku rwego mpuzamahanga, aho ibipimo bitugaragaza nk’Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko ubutabera buboneye budashingira gusa ku kuba umuntu yatsinze urubanza, ahubwo ko bugomba no gutangwa ku gihe kandi hubahirijwe amategeko.

Ati: “Ubutabera nyabwo si ukuba umuntu yatsinze. Ubutabera nyabwo ni ubutanzwe ku gihe, hubahirijwe inzira ziteganywa n’amategeko kandi umuburanyi akabona ibyo amategeko amwemerera.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ubutabera bwifuzwa bugerweho, bisaba ko abaturage birinda kujyana mu nkiko amakimbirane ashobora gukemurirwa mu bundi buryo.

Ati: “Kugira ngo ubwo butabera twifuza tubugereho, biradusaba kutajyana akantu ako ari ko kose mu nkiko. Niba umuntu akurebye nabi ngo ujye kurega mu rukiko, bituma imanza ziba nyinshi, bikadindiza kugera ku ntego yo gutanga ubutabera ku gihe.”

Hitiyaremye yavuze ko mu ngamba zo kugabanya imanza mu nkiko hashyizweho uburyo butandukanye bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, asaba abaturage kububyaza umusaruro.

Ati: “Inzego z’ubutabera zashyizeho uburyo bw’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane. Uretse imanza mbonezamubano zikemurwa hifashishijwe Abunzi na gahunda y’ubutabera nsanasano, no mu Bushinjacyaha harimo uburyo umuntu ukurikiranyweho icyaha ashobora koroherezwa hashingiwe ku kwemera icyaha. Turasaba ko Abanyarwanda bamenya ubu buryo bakajya babukoresha igihe bagize ibibazo bijyanye n’amategeko.”

Imvaho Nshya yabajije niba uburyo umuntu ukurikiranyweho icyaha ashobora kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha agahabwa igihano cyoroheje, butaba icyuho cyatuma habaho ruswa.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Habyarimana Angélique, yasobanuye ko amasezerano agirana n’uregwa, atangira kugira agaciro ari uko yemejwe n’urukiko.

Ati: “Nta mpungenge zikwiye kuba zihari zo kuvuga ko umushinjacyaha ashobora kurekura umuntu akurikiranweho icyaha. Uretse kuba uregwa yemera icyaha, hakorwa n’iperereza kugira ngo harebwe niba koko ibyo yemeye bihuye n’ukuri. Nyuma yo kugirana amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha, ayo masezerano ashyikirizwa urukiko, rukareba niba afite ishingiro, rukayemeza kandi rugafata icyemezo. Ntabwo ari umwanzuro ufatwa n’umushinjacyaha wenyine.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo buri mu nyungu z’ubutabera, kuko butuma umuntu ajyanwa mu nkiko cyangwa agafungwa ari uko nta bundi buryo bushoboka bwo gukemura ikibazo cye.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya ibirarane by’imanza, imwe mu mbogamizi zikigaragara ni imanza ziba zarabaye itegeko ariko ntizirangizwe.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma imanza zitinda kurangizwa ari uko hari igihe ibyategetswe n’urukiko biba bitabonetse.

Ati: “Muri bimwe biranga ubutabera harimo no kurangiza imanza zabaye itegeko. Gusa tujya tubona zimwe mu manza zitarangizwa bitewe no kubura ibyategetswe n’urukiko. Urugero, umuntu watsindiye amafaranga runaka, umuhesha w’inkiko agiye gushaka uko arangiza urubanza agasanga uwo yaciyeho amafaranga nta mutungo afite wavamo. Izo ni imbogamizi zihari, ariko dukomeza kuganira mu rwego rw’ubutabera kugira ngo dushake uko umuntu watsinze urubanza yabona ibyo amategeko amwemerera.”

Mu rwego rwo kugabanya ibirarane by’imanza, hashyizweho Politiki n’ingamba zitandukanye ziteganywa muri gahunda ya NST2. Ibyo byatumye ibirarane by’imanza bigabanuka, biva kuri 62% bigera kuri 42%. Intego ni uko bizagera kuri 30% mu 2029.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva izo ngamba zatangira gushyirwa mu bikorwa, imanza 7.602 zakemuwe binyuze mu buhuza (Mediation), izigera kuri 25.442 zikemurwa binyuze mu masezerano ashingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining), naho izigera ku 1.857 zikemurwa binyuze mu masezerano hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, afashijwe n’Ubushinjacyaha (Victim-Offender Mediation).

Muri rusange, abantu bagera kuri miliyoni 2,53 bagezweho n’ubutabera binyuze mu bundi buryo bwo gukemura amakimbirane buzwi nka ADR (Alternative Dispute Resolution).

Habyarimana Angelique ukuriye ubushinjacyaha bw’uRwanda yagarutse ku nyungo zo gukoresha ubundi buryo bwihutisha ubutabera
Abayobozi bakuriye inzego z’ubutabera mu Rwanda bafitanye ikiganiro n’itangazamakuru
Umuvunyi mukuru yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru.JPG
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Habonetse umurambo w’umuntu uzingiye mu mufuka mu mugezi w’Umuvumba 29 Ugushyingo 2026 Saa 20:07
  2. Umutekano ukwiye guhera mu muryango – ACP Kanyamihigo 29 Ugushyingo 2026 Saa 15:51
  3. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  4. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  5. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17