Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bossembele
Abasirikare b’u Rwanda zigize RWABATT-2 bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika zakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bossembele, aho basuzumye, banavura ku buntu abantu barenga 90 ndetse batanga imiti izifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa.
Ni igikorwa cyakozwe ku wa 17 Nzeri 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kumenya Gusoma no Kwandika, hagaragazwa akamaro ko gusoma no kwiga mu gufasha abagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu muryango.
Cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Semungubo Aristide, Umuyobozi wa gereza ya Bossembele, Franklin, Umuyobozi w’Ingabo za Santarafurika mu gace ka Bossembele, Major Yavalas, abahagarariye Gendarmerie na Polisi, Umushinjacyaha Mukuru wa Bossembele, uhagarariye MINUSCA, Leïla Ben Othman n’Umuyobozi wa RWABATT-2 Colonel Laurent Kalisa Munana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Semungubo Aristide, yashimiye RWABATT-2, by’umwihariko itsinda ry’abaganga, kubera iki gikorwa ndetse n’umusanzu batanze mu gukemura ibibazo by’ubuvuzi by’abafungiwe mu Igororero rya Bossembele ndetse n’abaturage bo mu gace karikikije.
Ati: “Twabonye iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’agaciro kigaragaza ubwitange bwa RWABATT-2 mu gushyigikira imibereho myiza no guteza imbere imikoranire n’abaturage, ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.”
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza no kubaka icyizere mu baturage.


