Rusizi: Abatuye ku Nkombo bahawe ubwato bwa miliyoni 500 Frw

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA) ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi cyashyikirije ubwato bugezweho abaturage bo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, bufite agaciro ka miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo bwato bwitezweho kunoza ingendo zo mu kiyaga cya Kivu, guteza imbere ubuhahirane hagati y’Umurenge wa Nkombo n’indi Mirenge, bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 bicaye neza n’imizigo igera kuri toni eshanu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, ubu bwato butandukanye n’ubwari busanzwe buri muri icyo kiyaga kuko burimo ikoranabuhanga na kamera zigezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Alfred Habimana yibukije abaturage ko ubwo bwato babuhawe n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo kubafasha gukora ingendo zitandukanye mu kiyaga cya Kivu.

Ati: “Uyu munsi twashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo ubwato bahawe n’Umukuru w’Igihugu, Ni ubwato buje kubafasha gukemura ikibazo cyo kuba mwambukaga bigoranye. Ubu n’iyo imvura yaba igwa cyangwa izuba riva bazajya bagenda kuko burasakaye bumeze neza. Bufite agaciro ka miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 n’imizigo ya toni 5.”

Ubusanzwe mu kiyaga cya Kivu harimo ubwato bwinshi ariko kubona ubusakaye ndetse bufite ubushobozi nk’ubu byari ikibazo gikomeye nkuko bamwe mu batuye kuri iki kirwa babigaragaza.

Mukahishakiye Vumilia ati: ” Hano hari ubwato buto kandi butagezweho, urabona ko ubu n’iyo imvura yagwa nta kibazo, turashima Perezida wacu Paul Kagame uhora atwifuriza ibyiza.”

Didier Nzabonimpa yongeyeho ati: “Ntako bisa kubona ubwato nk’ubu muri iki kiyaga cyacu, urabizi ko twahoraga tubona ubwato butoya buri hasi cyane kandi ubwinshi ni imbaho gusa ariko ubu burasa neza bufite isuku, nawe kandi urabibona, tuzahora dushimira Umukuru w’Igihugu cyacu kubera aduhoza ku mutima.”

Ni ubwato bwakorewe mu Rwanda, isoko rikaba ryaratanzwe N’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA) kandi ko serivisi zabwo zizajya zitangwa ku giciro kidahenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yasabye abakora ingendo zo mu kiyaga cya Kivu gufata neza ubwo ubwato bahawe ndetse n’ibindi bikorwa remezo bagejejweho.

Yagize ati: “Icyo dusaba aba baturage ni uko barinda umutekano w’ibyagezweho, harimo ubu bwato ndetse n’ibindi bazagezwaho.”

Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 51 n’imizigo ingana na toni 5
  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE