Perezida Kagame na Wadagni uyobora Benin bakoranye siporo mu mihanda y’i Kigali

Perezida Kagame na Wadagni uyobora Benin bakoranye siporo mu mihanda y’i Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru, ku mugoroba wo ku wa 16 Nzeri 2026. 

Aba bombi bakoreye Siporo ahazwi nka nka ‘Nyarutarama Green Carpet’,

umwe mu bikorwaremezo byubatswe mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gufasha abantu kubona aho bakorera siporo bisanzuye.

Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye Perezida Wadagni muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.

Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.

Uruzinduko rwa Perezida Wadagni mu Rwanda ni rwo rwa mbere agiriye uruzinduko rwemewe muri Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Gicurasi uyu mwaka asimbuye Patrice Talon wari ku butegetsi kuva mu 2016. 

Uyu mugabo w’imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%.

Perezida Wadagni yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25