U Rwanda rwafunguye ibiro bishamikiye kuri Ambasade mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani

U Rwanda rwafunguye ibiro bishamikiye kuri Ambasade mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ibiro bishamikiye kuri Ambasade yarwo mu Buyapani, biherereye mu Mujyi wa Kobe, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biro byafunguwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Mukasine Marie Claire, ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Umujyi wa Kobe, Dr. Kenji Fukuoka.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani ushinzwe Intara ya Kansai akaba n’Intumwa ya Guverinoma, Yasushi Misawa, ndetse n’Ambasaderi bahoze bahagarariye u Buyapani mu Rwanda, abahagarariye urwego rw’abikorera n’inshuti z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Mukasine Marie Claire yavuze ko gufungura ibi biro ari amahirwe mashya yo kongera no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani, by’umwihariko mu burezi, ubushakashatsi, abikorera bato n’ishoramari.

Yagize ati: “Ndashimira cyane Hon. Fukuoka uhagarariye u Buyapani, kuko yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye n’ubucuti.

Ndashimira na Meya w’Akarere ka Kobe, Kizo Hisamoto, kubera imbaraga yashyize muri gahunda zigamije gutsura umubano w’u Buyapani n’u Rwanda, kuko ari we wasuye u Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2026, hamwe n’intumwa yari ayoboye zirimo abari mu nzego z’abikorera.”

Ambasaderi Yasushi Misawa, uhagarariye Guverinoma y’u Buyapani, yavuze ko gufungura ibi biro bizatanga amahirwe yo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ni urubuga ruzatuma hatezwa imbere ibikorwa by’ubuhahirane n’ubucuruzi, guteza imbere uburezi, ibijyanye n’umuco n’izindi nzego nshya z’imikoranire.”

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Buyapani binyuze mu Kigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), cyane cyane mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38