Umuganga yagenze ibilometero 4 000 aje gutabara uruhinja i Kigali
Dr. Sagi Assa, umuganga w’inzobere mu kubaga umutima ukomoka muri Isiraheli, akomeje kuvugwa imyato n’abakurikirana iby’ubuvuzi ku Isi ku bw’ubutwari yagaragaje ubwo yitabazwaga ngo aze gutabara uruhinja rumaze umunsi umwe ruvukanye ikibazo cy’umutima.
Uyu muganga avugwaho kuba yarakoze ibilometero 4 000 mu ndege aje gufasha Dr. Gerard Misago kuvura kijyambere uyu mwana wari ubaye uwa mbere uhawe iyo serivisi y’ubuvuzi akiri uruhinja mu Rwanda.
Icyo gikorwa cyo gutabara ubuzima bw’uru ruhinja rwiswe Angel cyangenze neza, afashwa gufungurirwa imitsi itwara amaraso mu bihaha iyavanye mu mutima (imijyana / arteries), ikaba ari intambwe ikomeye yatewe mu buvuzi bw’abana bato bavukana ibibazo bikomeye by’indwara z’umutima mu Rwanda.
Angel yavukanye ikibazo cyo kuziba kw’imijyana (pulmonary valve stenosis), bibuza ugutembera kw’amaraso ava mu mutima yerekeza mu bihaha. Uyu mwana yabanje kugezwa mu bitaro bitandukanye mbere yo kugezwa ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.
Kuri ibyo bitaro ni ho abaganga bamusuzumye bagasanga akeneye kuvurwa mu buryo bugezweho, ahafungurwa imijyana hatabanje kubaho kumubaga ahubwo hifashishijwe udukoresho tuzibura imitsi (catheterization). Nk’uko bishimangirwa n’Ikinyamakuru Jewish Report, gufungura udutsi twa Angel byari bigoye cyane bitewe n’ingano y’ingingo ze ndetse no kuba akiri uruhinja rutaranakomera.
Dr. Assa, ukuriye Ishami ry’ubutabazi rishinzwe ubuvuzi bw’imitima y’abana mu Kigo cy’Ubuvuzi cyitwa Wolfson muri Isiraheli gitanga serivisi z’ubuvuzi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na ko gitoza abaganga gutanga serivisi zirambye z’ubuvuzi bw’umutima mu bihugu byabo, yitabajwe na Dr. Misago mu minsi ine mbere y’uko agera mu Rwanda.
Dr. Misago n’abaganga bakorana bari bamaze kwanzura ko ubuvuzi uyu mwana akeneye guhabwa bwihutirwa ari ubwo kumufasha atabanje kubagwa byeruye. Uyu muganga wo muri Isiraheli yaje kubafasha kubera ko biri mu byo yijeje Dr. Misago ubwo yongereraga ubumenyi muri icyo kigo cy’ubuvuzi cya Wolfson.
Ati: “Igihe Dr. Misago yahugurirwaga mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Wolfson, namwijeje ko njye n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi bw’umutima tuzakomeza kumushyigikira no kumugira inama nyuma yo kugaruka mu Rwanda. Kubera ko ubu buvuzi butari bwarigeze bukorerwa mu Rwanda, namubwiye ko ngiye kuza kumufasha kuko isezerano natanze nagombaga kurisohoza.”
Ubwo buvuzi bwasabye ubwitonzi buhambaye kuko babukoreye ku ngingo z’uruhinja zitarakura, kandi byasabye kugenzura umutima we wose kugira ngo hatagira ikosa na rimwe riba muri ubwo buvuzi. Dr. Assa avuga ko ubu buvuzi ku mpinja zikivuka buba bugoye cyane, bwuzuye ingorane nyinshi kandi ari ikibazo cyo gupfa no gukira. Avuga ko izo ngorane zose zari zibari imbere, ari na yo mpamvu nk’impuguke yahatiwe kuza gutanga umusanzu we imbonankubone.
Ati: “Nashakaga guharanira ko umwana avurwa atekanye ari na ko nkomeza no kongerera imbaraga Dr. Gerard Misago nk’umwe mu bahanga mu gutanga ubutabazi bwihuse mu buvuzi bw’umutima u Rwanda rufite.”
Akomeza avuga ko nta cyamushimishije nko kubona akanyamuneza ku mubyeyi wa Angel ubwo yatangarizwaga ko umwana we yavuwe kandi ameze neza.
Dr. Misago ahamya ko yigiye ku birenge by’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima muri Isiraheli, ahakura ubumenyi buhambaye bwajyanye n’ubunararibonye yaboneye mu mahugurwa y’ubuvuzi bw’indwara z’umutima.
Ati: “Nakoraga ubwo buvuzi nkurikiranwa n’inzobere muri Isiraheli, bityo rero igihe namazeyo cyanteguriye kuyobora no gukora ubuvuzi bw’ubu bwoko.”
Mu buvuzi bwahawe Angel, Dr. Misago ni we wayoboye icyo gikorwa, mu gihe Dr. Assa yamufashaga ari kumwe na Dr. Christine Niyibogora wateraga ikinya umwana ngo atababara.
Dr. Niyibogora na we yongerewe ubumenyi muri gahunda ya ‘Save a Child’s Heart’, akaba afite ubunararibonye n’ubuhanga bujyana no kwigirira icyizere mu murimo wagutse w’ubuvuzi bw’indwara z’umutima.
Yagize ati: “Byanyigishije kubona ibibazo bishobora kuvuka, gufata imyanzuro ikomeye kandi mu bihe bitoroshye, no kwita by’umwihariko ku barwayi bababaye kurusha abandi. Hejuru ya byose muri iyi gahunda naboneyemo ubumenyi nagarukanye mu Rwanda nkaba mbukoresha mu kubaka ubushobozi bw’Igihugu no kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima ku bana bato.”
Nk’umuhanga mu gutera ikinya, Dr. Niyibogora yasabwaga gufasha umwana kuguma atuje muri icyo gikorwa. Asobanura ko abana b’impinja baba bafite ingingo nto cyane, aho impinduka zibaye mu kubona umwuka, mu muvuduko w’amaraso, imiterere y’umutima cyangwa impinduka z’ubushyuhe bishobora gukomerera ubuzima bw’umwana byihuse.
Ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda bukomeje gutera imbere binyuze mu Bitaro Bikuru birimo ibyitiriwe Umwami Faisal, ahatangirwa serivisi zo gusuzuma, gutanga imiti, no kubaga imitima bifashishije ubwishingizi bw’ubuzima nka Mituweli (Mituelle de Santé), ndetse hakaba hifashishwa n’inzobere zituruka hanze mu gihe hagiteganywa n’ibindi bikorwa remezo bishya.


