Imbere mu nkuta z’Igororero ry’abana i Nyagatare: Byinshi ku buzima n’uburezi bahabwa
Iyo umuntu agonganye n’amategeko ari hagati y’imyaka 14 na 18 na we ashobora gukatirwa n’urukiko igihano cyo kumara igihe runaka mu Igororero, mu gihe uri munsi y’iyo myaka we ashobora kujyanwa mu bigo ngororamuco agasubizwa ku murongo ategurirwa kuba umuturage uboneye.
Imvaho Nshya yasuye Igororero ry’abana rya Nyagatare ikora inkuru ijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abana bahagororerwa.
Igororero ry’abana rya Nyagatare riherereye mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, hafi ya Stade y’Akarere, aho ricumbikiye abana 528, barimo abakobwa 23, bafite hagati y’imyaka 14 na 18, bahagororerwa kubera ibyaha bitandukanye.
Ukinjira mu kigo, kimwe mu bintu bihita bigaragara ni amashuri. Inyubako z’amashuri ziri mu bikorwa remezo by’ibanze bigize iryo gororero, aho abana biga kuva ku mashuri abanza kugeza ku yisumbuye.
Aha ni hamwe mu hantu uburezi bwahawe umwanya ukomeye mu rugendo rwo kugorora aba bana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CSP Hillary Sengabo, avuga ko umwana ugeze mu igororero atarize ahita atangizwa amashuri, mu gihe uwari usanzwe yiga akomeza aho yari agejeje.
Ati: “Uje atarize tumutangiza kwiga, uwigaga we akomereza aho yari ageze.”
Uretse amasomo asanzwe, abana biga n’imyuga itandukanye irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, amashanyarazi no gusudira.
Ibi bituma igihe bamara mu igororero kitaba gusa igihe cyo kurangiza igihano, ahubwo kikaba n’umwanya wo kongera kubaka ubumenyi bashobora gukoresha nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko abana bitabira ibizamini bya Leta muri iri gororero bagaragaza umusaruro ushimishije.
CSP Hillary ati: “Abana 11 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bose baratsinze. Abandi 17 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange na bo bose baratsinze, mu gihe 5 bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye na bo batsinze.”
Akomeza avuga ko uyu musaruro ugaragaza ko uburezi butangirwa muri iri Gororero bufite umwanya ukomeye mu gufasha abana gukomeza amashuri yabo.
Masengesho Venuste wageze mu igororero afite imyaka 15, avuga ko mbere yo kuza kuhagororerwa atitwaraga neza mu myigire, ariko ko ubuzima yasanze muri iri gororero bwamufashije kongera gushyira imbaraga mu ishuri.
Avuga ko amasomo atamufashije kubona ubumenyi gusa, ahubwo yanamwigishije kubana neza n’abandi.
Ati: “Nageze hano nsanga bariga, mpita nkomeza ishuri. 2023 ni bwo nakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange ndatsinda. N’ejobundi nasoje amashuri yisumbuye. Narahindutse kuko usibye kwiga amashuri asanzwe, nigishijwe no kubana neza n’abandi.”
Ngabonziza Albert afite imyaka 18. Na we avuga ko igihe yageraga mu igororero ataretse amashuri, ahubwo yakomeje aho yari agejeje.
Agira ati: “Hanze narigaga, nkigera mu igororero nakomeje kwiga. Ubu nsoje umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nabonye amanota 63 kandi nizeye ko nzakomeza nkaba umuntu ukomeye.”
Avuga ko ishuri ryagize n’undi mumaro utagarukira ku manota.
Ati: “Kwiga byankuye mu bwigunge. Ubuyobozi bw’Igororero, abarezi na bagenzi banjye bamfasha kwiyakira.”
Aya magambo agaragaza ko ku bana bari mu igororero, ishuri rishobora kuba ahantu ho gukomeza amasomo, ariko kandi rikaba n’umwanya wo kongera kwiyakira no kubaka umubano n’abandi.
Nubwo uburezi bufite umwanya ukomeye, umunsi w’abana bagororerwa muri Nyagatare nturangirira mu ishuri.
Bagira umwanya wo kwidagadura, gukina imikino itandukanye no kugaragaza impano zabo.
Ibi bikorwa bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza ku mubiri no mu mutwe, ariko kandi bikabafasha kubaka imibanire myiza hagati yabo.
Mu rugendo rwo kugororwa, ibi bikorwa bihurira ku ntego imwe: gufasha umwana kutabona igihe ari mu igororero nk’igihe cyo gutegereza igihano gusa, ahubwo agakoresha uwo mwanya mu kwiga no kwiyubaka.
Kwizera Leo, uzwi nka Duwaye, ni umwe mu bana bagororerwa muri Igororero rya Nyagatare akaba n’umuyobozi w’abandi bagororwa ndetse n’abanyeshuri, na we yarangije amashuri yisumbuye uyu mwaka.
Avuga ko amasomo n’inyigisho yahawe mu gihe yari mu Igororero byamufashije guhinduka no gutekereza ku buzima azasubiramo nyuma yo kurirangiza.
Ati: “Mu by’ukuri tubonye amahirwe yo gukomeza amashuri. Byadufasha gukabya inzozi cyane ko twagororotse.”
Abo bana bafite icyifuzo cyo gukomeza amashuri yabo no kubona amahirwe yo kwiga muri kaminuza.
Kwizera avuga ko bifuza guhabwa amahirwe yo kugaragaza ko ibyo bakoze babyicuza kandi ko bashobora kuba abandi bantu nyuma yo kugororwa.
Ati: “Turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu ko yatugirira imbabazi akaduha amahirwe yo kwerekana ko ibyo twakoze tubyicuza kandi tutazabisubiramo.”
Uburezi bw’abana bari muri Igororero rya Nyagatare ntabwo busigaye inyuma y’uburezi bw’abandi bana bo mu gihugu.
Akarere ka Nyagatare, ku mashuri ari mu Karere, gateganyiriza iri shuri ibikoresho bikenerwa, abarimu, amahugurwa y’abarimu n’ibindi bikorwa bigenerwa amashuri.
Ibi bituma ishuri ryo mu Igororero rikomeza kuba mu murongo w’uburezi busanzwe, mu gihe abana bo bakomeje no guhabwa izindi nyigisho zijyanye n’urugendo rwo kugororwa.
RCS ivuga ko umwana ugejeje imyaka 18 agifite igihe cyo kugororwa yimurirwa mu Igororero ry’abakuru. Icyakora, iyo akiri mu mashuri, hashobora kurebwa uburyo bwo kumworohereza kugira ngo abanze asoze amashuri, cyane ko mu magororero y’abakuru hatabamo amashuri asanzwe nk’ay’abana.

