Fitch Ratings yashyize u Rwanda imbere mu kwishyura amadeni

Fitch Ratings yashyize u Rwanda imbere mu kwishyura amadeni

Fitch Ratings ni Ikigo Mpuzamahanga kigaragaza ibirebana n’Ubushobozi bw’ibihugu mu bukungu, cyashyize u Rwanda ku mwanya w’imbere by’umwihariko ku gipimo cya “B PLUS” kubushobozi bw’igihugu mu kwishyura amadeni y’igihe kirekire.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko kuba icyegeranyo cya Fitch Ratings gishyira imbere u Rwanda byose bishingira ku cyizere ruba rwagiriwe mu byerekeranye n’imicungire y’ubukungu bw’Igihugu.

Itangazo rya MINECOFIN yagize iti: “Umwanzuro wo gushyira u Rwanda ku gipimo cya B PLUS, ahanini ushingira ku ngingo zitandukanye zirimo Ubushobozi bwo gukomeza gusigasira izamuka ry’ubukungu, imiyoborere myiza, kuba  amadeni ya Leta agizwe n’Inguzanyo zitangwa ku nyungu ntoya, ndetse no mu gihe kirekire nibindi.” 

Ku birebana n’inkunga y’amafaranga igihugu gihabwa n’ubundi bufasha mu bijyanye na tekiniki,  icyo kigo mpuzamahanga, gitangaza ko abafatanyabikorwa b’u Rwanda bakomeje  kurushyigikira mu iterambere, bikaba ari bimwe mu bigira uruhare kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bukomeze gutanga ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 7,8% mu mwaka wa 2026, bishingiye ahanini ku musaruro ukomeje kugaragara mu rwego rw’ubuhinzi na serivisi hamwe n’ishoramari mu bikorwa remezo.

Raporo ya Fitch Ratings yagarutse ku mishinga y’ibikorwa remezo itandukanye muri yo harimo iy’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya, kiri mu ishoramari rinini riteganyijwe kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ibikorwa by’ubwikorezi, ishoramari, iby’ubucuruzi nibindi.

Icyo cyegeranyo cya Fitch Ratings gishima Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira ingufu mu gukomeza ubushobozi bw’imari ya Leta, binyuze mu mavugurura atandukanye agamije kongera imisoro n’andi mafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, harimo n’uburyo bugezweho bwo kugenzura neza imikoreshereze y’imari no gucunga neza  amadeni igihugu gihabwa mu buryo bw’ubushishozi.

Nkuko icyo cyegeranyo kibivuga, biteganyijwe ko umwenda wa Leta uzakomeza kugabanyuka mu gihe kiri imbere, akaba ari bimwe mu bizashingirwaho mu izamuka ry’ubukungu rikomeje kuba hejuru, no ku kuba u Rwanda rugifite amahirwe yo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ibyo bisobanuye ko nubwo Igihugu gikomeje gushora amafaranga menshi mu mishinga minini y’iterambere, hari icyizere cyuko izamuka ry’Ubukungu n’uburyo bwo kubona inguzanyo bizafasha kugabanya igitutu cy’umwenda mu gihe kiri imbere.

Ubuyobozi bwa Fitch Ratings buti: “Kuba u Rwanda rugumishijwe kugipimo cya B Plus bisobanura intambwe ikomeje guterwa mu birebana no gushimangira ishingiro ry’ubukungu, mu gihe Igihugu gikomeje gushyira imbere izamuka rirambye, ishoramari, ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo ndetse no gusigasira imari ya Leta.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48