U Rwanda rwiyemeje guhagarika gutekesha inkwi ku mashuri bitarenze mu 2032

U Rwanda rwiyemeje guhagarika gutekesha inkwi ku mashuri bitarenze mu 2032

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze mu 2032 izaba yahagaritse gukoresha inkwi n’amakara mu gutekera ibiribwa abanyeshuri ku ishuri, bigasimbuzwa uburyo bwo gukoresha amasafuriya manini (Muvelo) zikoresha inkwi nke cyangwa amashyiga akoresha imirasire y’izuba kandi afite uburyo bwiza bwo gusukurwa.

Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kunoza ibijyanye no gutegurira ku ishuri ifunguro rya saa sita yo kuva mu 2023-2032, aho iyo ntego igamije guhagarika ibikorwa byo kwangiza amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse no kugabanya ikiguzi cy’amafaranga agenda mu kugura inkwi zikoreshwa.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko ubu abanyeshuri bagaburirwa ku mashuri basaga miliyoni 4, biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho hari intego yo kugera ku bana miliyoni 6, bagaburirwa muri iyo gahunda mu 2032.

Amashuri yose mu Rwanda afite gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita ni 5 300, kandi akaba akomeje gukoresha inkwi mu kubatekera ayo mafunguro, aho habarurwa ko hakoreshwa ibiti bicanwa bingana na toni 26 000 bikoreshwa buri kwezi, na toni 310 zabyo zikoreshwa buri mwaka, ibi bitwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 8, na miliyoni 600.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Uburezi yasohoye rigira riti: “Ni ingenzi cyane guhindura uburyo ibiryo by’amashuri bitekwamo.”

Rikomeza rivuga ko izo mpinduka zitazagabanya gusa ibiciro by’ibicanwa, ahubwo zizagabanya cyane ibyuka bihumanya ikirere, umwotsi uhumanya ikirere, ndetse n’iyangirika ry’amashyamba, ibintu bigira ingaruka ku bidukikije, kwangiza ubutaka no guteza isuri.

Inzitizi zo gukoresha inkwi mu mashuri

Abayobozi b’amashuri bagaragaje impungenge ku bibazo bikomoka ku gukoresha inkwi nyinshi ndetse n’igiciro cyazo, basaba ubundi buryo burambye kandi buhendutse.

Vuguziga Wellars, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Buruseri riherereye mu Karere ka Rutsiro, yasobanuye imbogamizi amashuri ahura na zo mu kubona inkwi zo gutekesha.

Yagize ati: “Kubona inkwi aho dutekera biragorana cyane. Mu Murenge wacu hari amashuri arindwi yose akoresha inkwi, ariko amashyamba ahari ntahagije. Tugomba gutumiza inkwi mbere y’uko igihembwe gitangira.”

Nyirahabimana Dativa, umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Buhindure wo mu Murenge wa Kigeyo, yavuze ko ishuri rye na ryo rihura n’ibibazo nk’ibyo.

Yagize ati: “Gukoresha inkwi cyane mu mashuri abigira kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bishobora gutera iyangirika rikabije ry’amashyamba.”

Kugeza mu 2032, Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukora ku buryo amashuri yose ari muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri akoresha uburyo bwo guteka budahumanya ikirere.

Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu.

Mu cyiciro cya mbere, hazashyirwa mu mashuri amashyiga akoresha ingufu nke, azwi ku izina rya Muvelo, kandi hanakurikizweho uburyo bwo guteka bwifashisha ingufu nke.

Aya mashyiga azigama hagati ya 25-40% by’inkwi kandi afite imiyoboro isohora umwotsi, bigatuma habaho kugabanya umwuka uhumanya mu nzu.

Byongeye kandi, amashuri asabwa kujya abanza gushyira mu mazi (gutumbika) ibishyimbo n’ibindi binyampeke mbere yo kubiteka kugira ngo hagabanyuke ingufu zikoreshwa mu guteka.

Abajijwe ku buryo bwo kubona amashyiga akoresha ingufu nke, Dr Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe politiki y’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, yahamirije The New Times ko kubona ayo mashyiga bitazaba ikibazo.

Yagize ati: “Akorerwa muri za kaminuza z’u Rwanda za tikiniki inyuga n’ubumenyi ngiro, zirayakora, ibi bikaba byemeza ko aboneka kandi ahendutse.”

Mu cyiciro cya kabiri, hazabaho kwimukira ku buryo bwo guteka budahumanya ikirere ku rwego rw’igihugu, aho 30% by’amashuri ari muri iyi gahunda azatangira gukoresha uburyo burambye nko gukoresha, gaze, cyangwa amashyiga akoresha ingufu z’izuba.

Mu cyiciro cya nyuma, giteganyijwe nk’igice cya nyuma cy’izi mpinduka, amashuri asigaye angana na 70%   nayo azahabwe ubwo buryo bwo guteka butangiza ikirere, bityo kurangiza burundu gukoresha inkwi n’amakara mu mashuri ku rwego rw’igihugu bizabe bigezweho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14