U Rwanda rurasimbura abapolisi rwohereje muri UNMISS

U Rwanda rurasimbura abapolisi rwohereje muri UNMISS

Abapolisi 160 bagiye kwerekeza i Juba muri Sudani y’Epfo, aho bagiye gusimbura bamaze umwaka mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS)

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare, iryo tsinda RWAFPU3-8,  riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza, ryahawe impanuto n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano. 

Itsinda RWAFPU3-7 basimbura, ryujuje neza inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’indi miryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

DIGP Sano yasabye abitegura kugenda kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe barangwa n’umuhate no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kugira ngo bazabashe kugasohoza neza uko bikwiye.

DIGP Sano yashimangiye ko ubutumwa bagiyemo atari ubw’umuntu ku giti cye, abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza bahabwa n’abayobozi babo, aho badasobanukiwe neza bakagisha inama.

Yanabibukije kuzubahana, gufashanya no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi, birinda gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga bitajyanye n’akazi kimwe n’ibindi bidafite umumaro kugira ngo bakomeze guhesha isura nziza Igihugu na Polisi y’u Rwanda.

Iri tsinda RWAFPU3-8 rifite umubare munini w’abagore bagera kuri 84 n’abagabo 76, biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, berekeza i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo.

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro basabwe kuzirinda gupfusha igihe ubusa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42