Taekwondo: Irushanwa “Korean Ambassador’s Cup 2023” rizitabirwa n’abakinnyi basaga 250
Taliki 03 na 04 Kamena 2023 muri BK Arena hazabera irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Taekwondo “Korean Ambadassor’s Cup 2023”, ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” ku bufatanye n’ Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi basanga 250.
Iri rushanwa ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ibi bihugu byombi, u Rwanda na Koreya y’Epfo ari naho uyu mukino ukomoka.


Mu rwego rwo kwizihiza ibi birori, hatumiwe itsinda ry’abakinnyi 20 bazaturuka i Seoul muri Koreya y’Epfo bakaba ari aba mbere mu myiyereko ya Teakwondo ku rwego rw’Isi. Iri tsinda riziyereka ubwo imikino izaba ifungurwa ku mugaragaro, taliki 03 Kamena 2023 saa munani (14h00) ndetse no ku munsi wo gusoza imikino, taliki 04 Kamena 2023 guhera saa cyenda (15h00).

Muri rusange ariko imikino izatangira taliki 03 Kamena 2023 guhera saa tatu za mu gitondo (09h00).
Umunyamabanga wa gatatu ushinzwe ibijyanye na Dipolomasi muri Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda, Hey Won Son agaruka kuri iri tsinda ry’abakinnyi b’abahanga muri Taekwondo bazaza mu Rwanda yavuze ko ribarizwa ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe y’umukino wa Teakwondo ku Isi “Kukkiwon” i Seoul.

Yavuze kandi ko mu byo bishimira muri iyi myaka y’ubufatanye bw’ibihugu byombi harimo n’ibikorwa byiza bijyanye na siporo cyane cyane umukino wa Taekwondo aho bafatanya na RTF gutegura iri rushanwa kuva muri 2013 ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro 10.
Hey Won Son yanavuze ko ubu bufatanye bugaragarira mu bindi bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ishoramari n’ibindi.
Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface yavuze ko iri rushanwa biteze ko rizagenda neza. Akomeza avuga ko abakinnyi 250 ari bo biteganyijwe ko bazitabira bakaba bari mu byiciro bitandukanye hari icy’abakuru mu bagabo n’abagore guhera ku myaka 18 kuzamura. Hari kandi icyiciro cy’ingimbi n’abangavu “Juniors” bafite hagati y’imyaka 15 na 17 ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga “Para-Taekwondo”.

Mbonigaba avuga ko iri rushanwa rizatwara asaga miliyoni 70 bitewe ahanini n’ibikorwa biteganyijwe birimo no kwakira itsinda ry’abakinnyi bazava muri Koreya y’Epfo.
Nubwo rizabera muri BK Arena, abazitabira iyi mikino bazinjira nta kiguzi icyo basabwa gusa ni ukwiyandikisha binyuze kuri premierevents.rw/TKD cyangwa kuri *889*887755#.

Iri rushanwa “Korean Ambassadors Cup” ryaherukaga kuba muri 2022 aho ryegukanywe na Police TC ikurikirwa na Dream Fighters TC, naho Dream TC isoreza ku mwanya wa 3.

