Basketball: APR BBC yatangiye neza imikino ya nyuma ya Kamarampaka

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 117-91 mu mukino wa mbere w’iya nyuma ya Kamarampaka (Play Offs), ihatanira igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball, umwaka w’imikino wa 2025/26.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, muri BK Arena, aho aya makipe yahuriye mu mukino wari utegerejwe cyane, kubera guhatanira igikombe ndetse n’ihangana rimaze igihe hagati yayo.

APR BBC yatangiye umukino neza, ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Craig Randall bayitsindira amanota menshi, yiganjemo atatu icyarimwe. Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 35-22.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kuganza umukino, abakinnyi barimo Craig Randall, Ndayisaba Ndizeye Dieudonné na Adonis Filer bakomeza kongera ikinyuranyo, kigera ku manota 29, ubwo APR BBC yari imaze kugira 56 kuri 27 ya Patriots.

Patriots BBC yakomeje kugira intege nke mu mikinire, aho abakinnyi bayo bakomeje gutakaza imipira kenshi, bituma APR BBC ikomeza kuyobora umukino. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iri imbere n’amanota 64-38.

Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje gukina neza, abakinnyi barimo Mamadou Diagne na Craig Randall bakomeza kuyifasha kongera amanota. Randall yagaragaje ubuhanga mu gutsinda amanota atatu, bituma ikinyuranyo kirushaho kwiyongera.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, ibintu byakomeje kugorana kuko yabuze ibisubizo byo guhangana na APR BBC, bigaragara ko n’umutoza wayo Niyongabo Sunny byamugoye guhindura isura y’umukino. Aka gace karangiye APR BBC ifite amanota 97 kuri 61 ya Patriots BBC, ikinyuranyo kikaba cyari kimaze kugera ku manota 36.

Mu gace ka nyuma, Patriots BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo, cyane cyane ibifashijwemo na Hubert Sage Kwizera watsindaga amanota menshi. Gusa APR BBC yakomeje gukina nk’ikipe ifite ubunararibonye, ntiyemera ko ikinyuranyo yari yari yubatse gisubira inyuma.

Abakinnyi barimo Teafale Leonard, Ndayisaba Ndizeye Dieudonné na Adonis Filer bakomeje gufasha APR BBC gukomeza kuyobora umukino kugeza ku munota wa nyuma. Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 117-91, ihita yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka.

Craig Randall II wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze 40. Ku ruhande rwa Patriots BBC, Garba Kennedy na Kwizera Sage batsinze amanota 17 buri umwe.

Umukino wa kabiri uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026. Hagati aho, ku ruhande rw’abagore, REG WBBC na The Hoops na bo bazatangira imikino ya nyuma ya Kamarampaka. Imikino yose izabera muri BK Arena.

Shema Osborn ashaka inzira yo gutsinda amanota
Damaria Franklin ahanganye na Shema Osborn
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE