Abatoza bashya 9: Ibyo kwitega muri Premier League 2025/26 yagarutse
Harabura amasaha make ngo sShampiyona y’u Bwongereza [Premier League] itangire, hari impinduka nyinshi zabaye aho ku nshuro ya mbere mu mateka uyu mwaka amakipe icyenda azaba afite abatoza bashya.
Amakipe 20 azakina iyi shampiyona yariteguye ndetse itangiye hari akiri guhunda yo kurambagiza abakinnyi kugira ngo azabashe kwitwara neza.
Ni ku nshuro ya 33 iyi shampiyona igiye gukinwa yitwa ‘Premier League’, ikaba iri butangizwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, n’umukino uzahuza Arsenal ifite igikombe giheruka iri bukine na Coventry City guhera saa Tatu z’Ijoro kuri Emirates Stadium.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu ukwiye kumenya by’ingenzi, mbere y’uko iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi itangira birimo amategeko mashya y’imisifurire n’umubare mwishi w’abatoza bashya.
Amakipe mashya
Coventry City yagarutse mu cyiciro cya mbere Premier League ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, kuva yamanuka mu mwaka w’imikino wa 2000/2001. Andi makipe abiri yazamutse ni Hull City yaherukaga mu mwaka wimikino 2016/17 na Leeds United yaherukaga mu 2022/23.
Abatoza bashya
Ku nshuro ya mbere mu mateka, Shampiyona y’u Bwongereza igiye gutangirana abatoza bashya benshi, aho uyu mwaka amakipe icyenda azaba afite abatoza bashya.
Abo ni Marco Rose wa AFC Bournemouth, Xabi Alonso wa Chelsea: Xabi Alonso, Pierre Sage wa Crystal Palace, Álvaro Arbeloa wa Álvaro Arbeloa wa Fulham.
Hari kandi Gary O’Neil wa Ipswich Town, Andoni Iraola wa Liverpool: Andoni Iraola, Enzo Maresca wa
Manchester City, Matthias Jaissle wa Newcastle United na Oliver Glasner wa Nottingham Forest.
Iyi shampiyona y’uyu mwaka izaba ari ya mbere itarimo umutoza Pep Guardiola watozaga Manchetser City kuva mu 2010.
Abasifuzi bazajya batangaza ibisobanuro byuzuye ku byemezo by’abasifuzi na VAR
Bwa mbere mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza muri uyu wa mwaka w’imikino, abasifuzi bazajya bageze ku bafana imyanzuro yuzuye y’Akanama gashinzwe gusuzuma ibyemezo by’ingenzi bifatwa mu mikino, Key Match Incidents Panel (KMI Panel). Ni cyemezo kigamije kongera umucyo mu byemezo bifatwa n’abasifuzi.
Hari kandi gutangaza amagambo nyir’izina yavuzwe n’abasifuzi cyangwa abashinzwe VAR [Video Assistant Referee] basobanura impamvu y’icyemezo runaka, ndetse no kwifashisha camera y’umusifuzi [RefCam] izafasha abareba imikino kumva bimwe mu biganiro hagati y’umusifuzi n’abakinnyi.
Abakinnyi bashya
Muri iyi mpeshyi haguzwe abakinnyi benshi bakomeye mu makipe yo muri Premier League, Arsenal ifite igikombe giheruka yongeyemo Bruno Guimaraes na Ezri Konsa.
Manchester City yasoreje ku mwanya wa kabiri, yatakaje Umutoza Pep Guardiola wari umaze imyaka 10, n’abakinnyi b’ingenzi barimo Rodri, John Stones,Tijjani Reijnders, Bernado Silva
na Emmmauel Akanji.
Iyo kipe kandi yasinyishije umukinnyi wo hagati wa Nottingham Forest Elliot Anderson ahawe miliyoni 116 z’ama-pound n’umunyezamu Gerónimo Rulli wavuye muri Marseille.
Manchester United itozwa na Micheal Carrick yongeyemo amaraso mashya mu kibuga hagati ishyiramo Youri Tielemans, Andrey Santos n’umunyezamu Karl Darlow.
Aston Villa yagize umwaka mwiza ushize, kuri iyi nshuro Abanyarwanda bariyiteze nyuma yaho igiye kujya yambara Visit Rwanda imbere mu gatuza. Iyi kipe itozwa na Unai Emery yongeyemo abakinnyi barimo Johan Manzambi, Zion Suzuki, Matteo Ruggeri na João Gomes.
Liverpool iteye amatsiko menshi nyuma yo gutandukana n’abakinnyi bakomeye barimo Mohamed Salah,Andy Robertson na Ibrahima Konaté basimburwa na Víctor Muñoz wavuye muri Osasuna na myugariro Ronald Araújo wavuye Barcelona.
Chelsea yakoresheje miliyoni 348 z’ama-pound igura Morgan Rogers,
Maxence Lacroix, Marco Palestra,Geovany Quenda,Valentín Barco, Emmanuel Emegha, Danny Welbeck na Jordan Henderson.
Abandi bakinnyi bo kwitega ni abari mu ikipe ya Tottenham yasinyishije Sandro Tonali wavuye Newcastle United, Matheus Fernandes wavuye muri Westham United na Andy Robertson waturutse muri Liverpool.
Gukorsha Essuie-main’ mu mukino byarahagaritswe
Muri shamiyona y’umwaka Premier League yabujije ikoreshwa ry’ibitambaro byo guhanagura imipira mbere yo kurengura. Ni amategeko azafasha kunoza igihe nyacyo umupira umara ukinwa no gutuma imikino ikomeza nta guhagarara cyane.

