FIFA yategetse FERWAFA kwishyura Adel Amrouche asaga miliyoni 530 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ryategetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kwishyura Adel Amrouche wahoze ari Umutoza w’Amavubi ibihumbi 360 by’Amadorali ya Amerika agera kuri miliyoni 530 by’amafaranga y’u Rwanda kuko yirukanywe binyuranyije n’amategeko.

Ni amakuru Imvaho Nshya yahamirijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe uvuga ko bakiriye icyemezo cya FIFA, bategereje ibisobanuro birambuye, bakareba uko bajya mu Rukiko rwa Siporo (TAS), kujuririra uyu mwanzuro. 

Muri Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yahagaritse Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera impamvu zitandukanye.

Nyuma y’uko uyu mutoza areze ikipe yahoze FERWAFA, umwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) uvuga ko igomba kumwishyura miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.

Si ubwa mbere FERWAFA iciwe amande na FIFA kubera kwirukana abatoza mu buryo binyuranyije n’amategeko’. dore ko mu 2018 uwari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry yishyuwe asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

Yasimbuwe n’Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63, wahawe gutoza Amavubi mu myaka ibiri.

Adel Amrouche yatsinze FERWAFA muri FIFA itegekwa kumwishyura asaga miliyoni 530 Frw
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE