Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert yitegura Amavubi yabonye umutoza mushya

Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert yitegura Amavubi yabonye umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cap-Vert ryemeje ko Humberto Bettencourt wari wungirije aba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu asimbuye Bubista watandukanye na yo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cap-Vert, ryatangaje ko ryahinduye umutoza uzafasha Ikipe y’Igihugu mu mikino iri imbere.

Iyi kipe y’igihugu ya Cap-Vert yari imaze iminsi nta mutoza mukuru ifite nyuma yaho Bubista wayifashije kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bwa mbere mu mateka no kurenga amatsinda yerekeje muri RS Berkane yo muri Maroc.

Kuri ubu iyi kipe yahawe Humberto Bettencourt w’imyaka 51 wari usanzwe aru umutoza wungirije.

Uyu mugabo yitezweho gufasha iyi kipe kubona itike  yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Cap-Vert iri kumwe n’u Rwanda mu Itsinda K ryo gushaka itike ya CAN 2027 ndetse ibihugu byombi bizahura mu mpera za Nzeri mu mukino w’Umunsi wa kabiri uzabera i Praia.

Humberto Bettencourt yagizwe Umutoza Mukuru wa Cap-Vert
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25