Umusizi Murekatete yahishuye imvano y’igisigo ‘Nibagwire’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 52
Image

Umusizi Murekatete yasobanuye imbarutso y’igitekerezo Nibagwire aherutse guteguza abakunzi be avuga ko kigamije kwifuriza abakundana urukundo ruzageza ku ntego yo kubana ari byo yise kugwira nyabyo.

Murekatete avuga ko igitekerezo cyo gukora icyo gisigo cyashibutse ku buryo bukoreshwa umuntu arambagiza uwo bazabana avuga ko ari urugendo ruba rutoroshye aho umuntu aba agomba kwitonda kuko hari abakundana kubana ntibishoboke ibyo yise gusigara nzira.

Aganira na Imvaho Nshya Murekatate avuga ko yifuzaga ko abakundana bagira gushishoza niba abo bafitanye umubano wihariye bahuje intego muri urwo rugendo kuko akenshi abatabana biterwa no gukundana intego zabo atari zimwe.

Yagize ati: “Igitekerezo cy’igisigo ‘Nibagwire’, cyaturutse ku gutekereza urugendo rwo kurambagizanya ku basore n’inkumi, bigamije kumenyana no kugera ku cyemezo cyo kubana mbonye ukuntu ari urugendo rugoye nandika icyo kubasabira ko rwazabageza ku kurambana bibageza ku kugwira.”

Muri icyo gisigo, Murekatete avuga ko kubona urukundo nyarwo hagati y’umusore n’umukobwa ari urugendo umuntu atangira atazi igihe n’aho azahurira n’uwo bazakundana, aho hari abahura n’urukundo nyarwo ariko hari n’abahura n’ibigeragezo, gutenguhwa n’ibindi bituma bahagarika urukundo.

Ati: “Icyo nifuza ni ko abakundana bakuramo ni ugutekereza ku ntego y’urukundo bafite kuko akenshi iyo abantu bari mu kintu badafite intego biragoye ko hari icyo bageraho. Iyo abantu bakundana hari uba azi ko nta gahunda afite kuri mugenzi we mu gihe undi we aba amukunda, ndifuza ko babanza bakamenya niba intego yabo bose ari imwe kuko nubwo mu bakundana hari ababana bakagwira ariko hari n’abo byanga.”

Akomeza akebura abakiri bato ko bakwiye kwirinda kwisanzura mu gihe cy’urukundo ngo barenze kuko hari ubwo usanga iyo bidakunze ko rugeza ku ntego yo kubana, hari ababikurizamo ibibazo byo mu mutwe bituruka ku nkundo.

Ati: “Mu buzima bwo gukundana hagati y’umuhungu n’umukobwa ni bo bagenda uko bazabyitwaramo, nibwira ko umusore n’umukobwa buri wese akwiye kugira amahame ye akayaganiriza mugenzi we, ibaze usanze runaka mwararyamanye, n’uwaje nyuma ye mwararyamanye.

[….] Hanyuma ukabona kandi hari ibyo mudahuza mugahagarika umubano wihariye mufitanye wazagera kuri wa wundi mufite intego imwe warabaye igisenzegeri nk’umusizi mbyita ‘Kwiyimana’ mbasaba kuko iyo wiyimanye bikurinda n’indwara z’agahinda gakabije gaturuka ku rukundo na za gatanya.”

Biteganyijwe ko Murekatete azashyira hanze ‘Igisigo Nibagwire’ muri iki cyumweru,  akaba ashimangira ko ari isengesho cyangwa icyifuzo cyo gusabira abakundana kudahera nzira ahubwo bakagera ku ntego y’urukundo nyarwo, bikaba ibyo yita kugwira nyako.

Amwe mu mafoto yakoreshejwe mu gisigo ‘Nibagwire’
Nibagwire ni igisigo gikebura abarambagizanya kugira urukundo rufite intego
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 52
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE