Senateri Lindsey Graham, inshuti y’u Rwanda, yitabye Imana
Senateri Lindsey Graham, Umurepubulikani uhagarariye Leta ya Calorina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umutwe wa Sena, yitabye Imana ku myaka 71 azize uburwayi bwamufashe igihe gito bugahita bumutwara ubuzima nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Senateri Lindsey Graham azwi cyane nk’inshuti ikomeye y’u Rwanda, aho yashimangiye ubu bushuti mu buryo bufatika ubwo yahagarikaga ibihano byateganywaga gufatirwa u Rwanda mu ntangiriro za 2026, ndetse anakomeza ubufatanye mu by’umutekano, ubukungu n’uburinganire.
Nk’uko byashimangiwe na BBC, Sen. Graham yatabarutse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026.
Lindsey Graham ni umwe mu basenateri b’Abanyamerika bafite ijambo rikomeye muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo atigeze aba ambasaderi cyangwa intumwa yihariye mu Rwanda, yagize uruhare mu biganiro bireba u Rwanda cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe cyose yamaze muri politiki, dore ko yatorewe guhagararira Leta ya Calorina mu mwaka wa 2002, yakomeje gushyigikira umubano mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, anashyigikira gahunda zigamije guteza imbere umutekano n’iterambere ry’Igihugu.
Uyu Musenateri yanagize uruhare rukomeye mu guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Senateri Lindsey Graham yagiye agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika mu butumwa bw’amahoro bwo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, no guteza imbere umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bituma agirana umubano wa hafi n’abayobozi b’u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Sen. Graham ntiyahwemye kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite agaciro mu mutekano wa Afurika, ko Amerika ikwiye gukomeza kugirana na rwo ibiganiro aho kwihutira ibihano, kandi ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bikwiye gukemurwa hifashishijwe dipolomasi no kureba impande zose zirebwa n’ayo makimbirane.
Nk’umwe mu bayobozi ba USA bafite ijwi rikomeye, impuguke mu bya Politiki zivuga ko u Rwanda rubuze inshuti nziza, ireba kure kandi isesengura ibibazo idashyizemo kubogamira ku ntungu za Politiki.
Ni yo mpamvu iyo agaragaje igitekerezo ku bibazo by’ububanyi n’amahanga, gikunze kwitabwaho cyane, kuko ari n’umwe mu bayobozi bari hafi ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.
