Inganda 8 zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd zafunzwe

Inganda 8 zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd zafunzwe

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko cyafunze
inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma cyakoze rikagaragaza ko ibikorwa byazo bitubahiriza ibisabwa n’amabwiriza agenga uru rwego.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa biri ku isoko. Mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, yategetse ko abaranguye inzoga zikorwa n’izi nganda kuzikura ku isoko.

Abaturage basabwe guhagarika gukoresha ibi bicuruzwa, mu gihe abakora, abakwirakwiza n’abacuruza basabwa kubahiriza amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Inganda zafunzwe ni Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd. Hari kandi Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amasaha make Rwanda FDA itangaje ko yahagaritse impushya zose zo gutumiza Etanolo (Ethanol/Neutral Spirit) kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2026, abasaga 40 bapfuye bazize kunywa ibinyobwa zitujuje ubuziranenge.

Ni mu gihe hari n’abandi 100 ibyo binyobwa byateye indwara zikomeye ndetse bamwe bakaba barahumye burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48