FPR – Inkotanyi yihanganishije Ishyaka PL n’umuryango wa Mukabalisa Donatille

FPR – Inkotanyi yihanganishije Ishyaka PL n’umuryango wa Mukabalisa Donatille

Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n’lshyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, kubera urupfu rwa Senateri Mukabalisa Donatille wariyoboraga. Ku wa 30 Nyakanga 2026, ni bwo hamenyekanye Urupfu rwa Mukabalisa, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal yari arwariyemo.

Mu itangazo rya FPR Inkotanyi yashyize hanze kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, yanihanganishije umuryango, inshuti, ababanye n’abakoranye na Senateri Mukabalisa, ishimangira ko azahora iteka yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye Igihugu mu nshingano zitandukanye yabayemo.

Rigira  riti: “Umuryango wa FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka. Umuryango FPR- Inkotanyi wihanganishije abayoboke b’ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL) muri rusange, n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille by’umwihariko”.

Uyu Muryango wakomeje uvuga ko Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye Igihugu n’umusanzu we mu rugendo rw’iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.

Nyakwigendera Mukabalisa yatangiye urugendo rwe rwa politiki mu Ukwakira 2003 ubwo yatorerwaga kuba Umudepite, akomeza uwo mwanya kugeza mu 2008. Nyuma yaho, kuva mu 2011 kugeza mu 2013 yabaye umusenateri.

Mu 2013 yasubiye mu Mutwe w’Abadepite, aranawuyobora, kugeza mu 2024 ubwo habaga amatora mashya y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ntabwo yongeye kwiyamamaza nyuma yo kurangiza manda ebyiri yari amaze muri uyu mutwe w’Inteko.

Mukabalisa kandi yari Perezida wa PL (Parti Libéral), yashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991, umwanya yatorewe mu 2016.

FPR- Inkotanyi ryihanganishije Ishyaka RL n’umuryango wa Mukabalisa Donatille wayoboroga iryo shyaka witabye Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44