Hasobanuwe impamvu ‘Rwanda FDA’ yafunze inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize icyumweru 1
Image

Inganda zikora inzoga zizwi nk’ibyuma zirimo; urwa Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd n’izindi zahagaritswe gukora, nyuma yuko iperereza ryakozwe na ‘Rwanda FDA’ ryagaragaje ko ibinyobwa bakoraga bitujuje ubuziranenge, byica ubuzima bw’abantu bazinywa ndetse mu byo bakoraga hakaba harimo n’ibigize ibyaha.

Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, tariki ya 02 Kanama 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashimangiye ko inganda zafunzwe zihishe inyuma y’iterambere ry’inganda zihabwa ibyangombwa ariko zigakora ibitemewe birimo no gushyira  uburozi mu binyobwa baha Abanyarwanda.

Ibi bije nyuma yuko Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) gitangaje ko cyafunze inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma cyakoze rikagaragaza ko ibikorwa byazo bitubahiriza ibisabwa n’amabwiriza agenga uru rwego.

Inganda zafunzwe zirimo; Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd. Rwanda FDA yategetse ko nyuma yo gufunga izo nganda ibicuruzwa byose byakorewemo bihita bikurwa ku isoko ndetse abakora ibyo bicuruzwa bagahita bahagarika gukora.

Abakwirakwiza n’abacuruzi basabwe guhagarika ako kanya kugurisha ibyo bicuruzwa no gusubiza ibyasigaye ku babibahaye cyangwa ku babikoze, abaturage basabwa guhita bahagarika gukoresha ibicuruzwa biri ku rutonde rwatangajwe ndetse abakora n’abacuruza ibinyobwa bisembuye bakubahiriza amabwiriza yatanzwe, abatayubahiriza bagafatirwa ingamba ziteganywa n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ry’ibyaha no kurwanya iterabwoba muri RIB, Karake Peter, yasobanuye ko izo nganda zitwikiriye iterambere ry’inganda zihabwa ibyangombwa byo gukora ariko zikora ibiteye isoni n’agahinda bihitana n’ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: ”Ibintu twabonye biteye isoni n’agahinda! Izi nganda zihishe inyuma y’iterambere ry’inganda ndetse zimwe zihabwa ibyangombwa ariko ibyo inzego za Leta bumvikanye gukora baciye inyuma bajya gukora ibindi batumvikanye bitari mu buziranenge gusa ahubwo bigize n’ibyaha.”

Karake yongeyeho ko iperereza ryagaragaje ko hari abari bafite ibyangombwa byarangiye, uburyo bavangaga, ubutabire bwemewe n’ibinyabutabire bikoreshwa byemewe kugira ngo inzoga ishye atari byo bakoresheje, kuko hari n’abakoresheje ikinyabutabire cya ‘Ethanol’ ku buryo bukabije gisanzwe ari uburozi mu mubiri w’umuntu.

Yongeyeho ati: “Bamwe bakora nta byangombwa cyangwa ibyarangiye abandi ibyo bavanga muri iryo cupa ntabwo byemewe, nta nubwo yigeze abihererwa uburenganzira, harimo ikinyabutabire gituma abantu bahuma  cya ‘Ethanol’. Ikindi cyagaragaye ni umwanda uteye ubwoba, ibikoresho bitemewe, muri uko gukora ugasanga nta mashini afite zivanga nta n’umuntu afite wabyize ureba ubuziranenge.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko inzoga zitujuje ubuziranenge Abanyarwanda banyoye muri uyu mwaka zishe abagera kuri 50 abandi 100 bahuma amaso, mu gihe abagera kuri 500 bagiye kwivuza kubera izo nzoga.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yashimangiye ko izo nzoga hari ubwo usanga zikorwa n’abantu batabyize batazi n’aho biva, bakavanga ibintu uko biboneye, ubuzima bw’abaturage bukahatikirira.

Agira ati: “Abantu bakora inzoga bihishe mu iterambere ry’inganda na bo baziramo ku buryo n’umuntu utazi ibintu by’ibinyabutabire avuga ati: nanjye ndi umushoramari ngiye gukora uruganda, akavanga ibyo ashoboye rimwe na rimwe akerekana uruganda rwiza yaguze, ariko nyuma agakora ibyo ashoboye  mu bumenyi bwe… kuko ni byo ashoboye gukora. Ashyiramo ibinyabutabire byose, nta laboratwari afite agapfundikira agashyira ku isoko, ubinyweye agahuma, agapfa.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko uko abantu babibonamo inyungu bacuruza ari nako bakirira ku buzima bw’abandi n’abaturage bakabinywa kuko bibica vuba bakagera aho bakaba imbata zabyo kugeza bibambuye ubuzima ari na yo mpamvu Leta iba igomba gufata ingamba.

Yagize ati: “Nta wundi ushobora kuza gukiza urwo rubanza atari abashinzwe kuyobora abaturage babifite mu nshingano, ni na yo mpamvu ubona inzego zose ziba zabigiyemo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ishimangira ko mu bibazo byugarije Abanyarwanda bidindiza iterambere rya bamwe, amakimbirane mu ngo, urugomo n’ibindi biterwa n’inzoga ari na yo mpamvu hakomeje gukazwa ubukangurambaga bwigisha ububi bwazo n’ingamba yo kurwanya izitujuje ubuziranenge.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE