Palestine: Umutwe wa Hamas wemeye gushyira intwaro hasi

Palestine: Umutwe wa Hamas wemeye gushyira intwaro hasi

Umutwe wa Hamas wo mu Ntara ya Gaza muri Palestine umaze imyaka irenga itatu uhanganye na Isiraheli mu ntambara, watangaje ko wemeye umushinga w’amasezerano yo gushyira intwaro hasi nubwo umuyobozi wayo, Ghazi Hamad, yavuze ko bitazakorwa mbere yuko Isiraheli ikura ingabo zayo muri Gaza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ayo masezerano yagizwemo uruhare na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wanavuze ko ibiganiro biganisha ku gushyira hasi intwaro byabereye i Cairo mu Misiri ku wa 30 Nyakanga 2026.

Icyakora Ghazi Hamad yavuze ko ayo masezerano akiri mu mushinga utarafatwaho icyemezo cya nyuma nubwo Isiraheli igishidikanya ku gushyira intwaro hasi kwa Hamas.

Abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko habaye inama y’amateka izageza ku masezerano y’amahoro ati: ”Uyu munsi inama y’amahoro yageze ku masezerano y’amateka yo kwambura Hamas n’indi mitwe yose yitwaje intwaro muri Gaza intwaro zayo zose. Ibi bizakorwa mu byiciro. Iyi ni intambwe ikomeye cyane iganisha ku mahoro arambye n’umutekano.”

Trump yongeyeho ko gahunda yo kwambura Hamas n’indi mitwe  intwaro  itazahita ikorwa icya rimwe, ahubwo izashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye, yemeza ko  amasezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku kuba Intara ya Gaza izayoborwa na Guverinoma nshya y’Abanyapalestina, izakorana bya hafi n’icyiswe Inama y’Amahoro (Board of Peace).

Perezida Trump yongeyeho ko Isiraheli izabona umutekano usesuye kuko Gaza itazongera gukoreshwa nk’ibirindiro by’ibitero by’iterabwoba nubwo Isiraheli ntacyo iravuga kuri ayo masezerano. Reuters yatangaje ko inyandiko y’ayo masezerano igizwe n’ingingo 15 kandi idakubiyemo ibyo Isiraheli yifuza byose.

Intambara hagati ya Isiraheli na Gaza yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gikomeye muri Isiraheli. Kuri uwo munsi abarwanyi ba Hamas binjiye mu Majyepfo ya Isiraheli baturutse muri Gaza bica abarenga 1 200 ndetse bashimuta abasaga 200.

Nyuma y’icyo gitero Isiraheli yatangiye ibitero bikomeye byo mu kirere no ku butaka  byo kwihorera muri Gaza, ivuga  ko igamije gusenya ubushobozi bwa Hamas no kubohora abashimuswe, ndetse muri iyo myaka hagiye hageragezwa amasezerano aganisha ku mahoro ariko akananirana.

Intara ya Gaza yazahajwe bikomeye n’ibitero bya Isiraheli kuva muri 2023 kugeza n’ubu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44