Sena n’Abadepite bagaragaje umuti w’ibibazo bikomeje guteza gatanya mu miryango
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane no gusenyuka kw’imiryango ari uko hari abashakana batabanje kwitegura neza inshingano z’urugo, bikabagiraho ingaruka zirimo no gutandukana.
Ibi byagarutsweho ku wa 21 Gicurasi 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abasenateri n’Abadepite byagarutse ku ihame ry’uburinganire, inshingano nyabutatu z’umuyobozi, kwita ku ihame ry’uburinganire mu igenamigambi no mu ngengo y’imari, ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Senateri Uwera Pelagie yavuze ko kubaka urugo rutajegajega bisaba ibiganiro bihoraho no kugira intego ihuriweho hagati y’abashakanye. Yagize ati: “Nyuma y’inzitizi abantu baba bafite mu muryango bakwiriye kwicara hamwe kugira ngo buri gihe bahore baganira bareba aho bavuye bishimire n’aho bageze.”
Yakomeje avuga ko nubwo hari igihe ubushobozi buba budahagije, iyo abashakanye bafite intumbero imwe bashobora kugera ku iterambere. Ati: “Mu rugo abantu bagomba kwemera intege nke za buri ruhande, kugira ngo babashe kugera kure. Umugore n’umugabo n’abana bagomba kuba bashyize hamwe. Igihugu cyacu ni umuryango wanjye n’uwuriya ni uwa mugenzi wanjye iyo miryango ikoreye hamwe Igihugu gitera imbere.”
Depite Uwubutatu Marie Thérèse yavuze ko abashakanye bakwiye gufata urugo nk’inshingano ikomeye isaba kwitanga no gushyira hamwe. Yashimangiye ko urugo rutubakwa mu buryo bworoshye, ahubwo ko abashakanye bagomba kwiga guhangana n’ibibazo n’impinduka bahura na zo mu gihe zivutse.
Yagize ati: “Niba warabaye mu muryango mu burere wahawe nta kibazo wigeze ugira, mu rugo ushobora kugenda ugasanga hari ubukene, ibyo wabagamo iwanyu ntabwo ari byo ubonye muri urwo rugo ushatsemo. Ugomba kwimenyereza guhangana n’ibihe uko byaba bihagaze kose”.
Depite Mazimpaka Jean Claude yavuze ko ingo zikwiye kubakira ku ndangagaciro zirimo kubahana, kugirana inama no kwizerana hagati y’abashakanye. Yagize ati: “Mu rugo ni nko mu nyanja, bidusaba kugira ikinyabupfura kugira ngo tugere ku ntego. Muri ibyo harimo kubahana kugirana inama ndetse aho bishobotse tukagisha inama abandi.”
Yongeyeho ko urugo rurangwa n’ubufatanye n’ubwubahane rushobora kugera ku iterambere rirambye. Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Uburinganire no kongerera Ubushobozi Abagore muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ngayaboshya Silas, yavuze ko guteza imbere uburinganire bitareba umugabo cyangwa umugore ku giti cye, ahubwo ko ari inshingano z’impande zombi.
Yagize ati: “Mu guteza imbere uburinganire, ikibazo ntabwo ari umugabo cyangwa umugore, ikibazo kububaka bombi. Hari ibyo tujya twumva mu bantu aho bavuga ngo umugore afata inshingano z’umuyobozi, akareka indangagaciro z’umugore agatangira gukoresha nabi iz’umugabo. Kubera ko yari yaratojwe ko agomba kugira inshingano zo kwita ku bagize umuryango, akiga gukubita abantu. Urumva ni cyo twagombye gukuraho. Indangagaciro nziza reka abe ari zo dukoresha.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) iheruka, igaragaza ko mu 2025 inkiko zatanze gatanya 2,629 mu manza 4,479 zari zayisabiwe. Muri abo bahawe gatanya, 41,1% bari bamaze imyaka itageze ku 10 babana. Abenshi bari bamaze hagati y’imyaka itanu n’icyenda babana bangana na 693, mu gihe 545 bari bamaze imyaka ine cyangwa munsi yayo.
Abari bamaze hagati y’imyaka 10 na 14 babana bahawe gatanya ni 530, naho 445 bari bamaze hagati y’imyaka 15 na 19. Ingo 18 gusa ni zo zatandukanye nyuma yo kubana imyaka irenga 45.




Amafoto: Olivier Tuyisenge