Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Amb. Mahmoud Thabit Kombo.

Ibiganiro bagiranye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura. U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi aho 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura muri Tanzania ndetse n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri icyo gihugu n’ibijya mu yandi mahanga ibyinshi birahanyura.

Muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan. Muri urwo ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zirebana no kurushaho guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Tanzania, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Muri Nyakanga 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi no gutangiza ibikorwa by’Ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu bya Tanzania (TPA) i Kigali, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.

Bifatanya kandi mu kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mipaka, kuko n’ingabo z’ibihugu byombi zijya zihurira mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yaganiriye na mugenzi we wa Tanzania ku gusigasira umubano w’Ibihugu byombi
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bibanye neza bisanzwe bifatanya mu iterambere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42