Kunoza inshingano bisaba kugira igenamigambi rihamye – Minisitiri Dr. Biruta

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize isaha 1
Image
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu

Ministiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kugira ngo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rugere ku byo rwiyemeje, bisaba ko abakozi barwo bagira igenamigambi rihamye ndetse bakanoza inshingano zabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, yasozaga ku mugaragaru umwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS bamazemo iminsi itatu, mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni umwiherero wari ugamije gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku nshingano abayobozi bafite, urugendo banyuzemo, ibyo bagezeho, imbogamizi bagifite, ndetse n’icyerekezo bakwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z’Igorora zinoze.

Minisitiri Dr. Biruta yashimye ubuyobozi bwa RCS, igitekerezo cyo gutegura umwiherero mu rwego rwo kuganira ku ngamba zo gukomeza guteza imbere urwego rufite inshingano zikomeye zo kugorora abaturage bagonganye n’amategeko.

Yagize ati: “Kunoza izo nshingano bisaba kugira igenamigambi rihamye n’ingamba zihamye zo kurishyira mu bikorwa. Ni yo mpamvu muri uyu mwiherero mwongeye kwibukiranya izo nshingano, musuzuma ibyo mumaze kugeraho ndetse n’imbogamizi muhura nazo n’ingamba zikwiye zo kubikemura.”

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu igaragaza ko mu rugendo rwo kuvugurura serivisi z’Igorora, RCS imaze kugera kuri byinshi bifatika kandi bigaragara.

Dr. Biruta yagize ati: “Mu bijyanye n’amategeko n’amabwiriza, hakozwe amavugurura yatumye serivisi z’Igorora zishyira imbere uburenganzira bwa muntu, kugorora aho kwibanda ku guhana gusa, ndetse n’uburezi n’ubujyanama nk’inzira yo guhindura imyumvire y’abagororwa.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, RCS yubatse kandi ivugurura amagororero, bituma ubushobozi bwo kwakira abagororwa no kubaha serivisi zinoze bwiyongera. Ibyo bikorwa kandi byita ku isuku, umutekano n’imibereho myiza y’abagororwa.”

Ku ngingo irebana n’abakozi, Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko RCS yashyize imbaraga mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa ajyanye n’umwuga, imiyoborere, imibanire n’abantu, ubujyanama ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ibi ngo bigamije kubaka umukozi ufite ubushobozi bwo kuzuza inshingano ze neza, urangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro nziza, ndetse ufite imibereho myiza.

Bimwe mu byakozwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, ni Sitati yihariye yakemuye ibibazo byinshi harimo n’ikibazo cyo gutinda kuzamura abakozi mu ntera, bityo abakozi bujuje ibisabwa bakaba baragiye bazamurwa mu ntera mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Dr. Biruta akomeza agira ati: “Hakozwe kandi ibikorwa bitandukanye bigamije kunoza imicungire n’imibereho myiza y’abakozi, mu gihe hateganyijwe nanone amavugurura ajyanye n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo (structure) no kugena abakozi bakwiye (staffing), hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n’imiyoborere ya RCS.”

Mu byakozwe na RCS hiyongeramo n’igikorwa cy’indashyikirwa cyo gutegura no gushyira mu bikorwa inyigisho zihariye zigamije kugorora, hashingiwe kuri gahunda y’amasomo (curriculum) yemejwe.

Ati: “Izi nyigisho zibanda ku ndangagaciro, uburere mboneragihugu, ubuzima bwo mu mutwe, gukemura amakimbirane ndetse no guteza imbere imyitwarire iboneye.

Ni inyigisho zigamije guhindura imyumvire, kubaka icyizere no gufasha umuntu gusobanukirwa neza uruhare rwe mu muryango no mu gihugu. Kugeza ubu, abagororwa bagera ku 3,500 bamaze guhabwa izi nyigisho, ndetse bahabwa n’impamyabumenyi zemeza ko bitabiriye iyi gahunda.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Emmanuel Sengabo, yavuze ko icyatumye habaho umwiherero w’abayobozi ba RCS gikomeye, aho batekereza ahahise n’ejo hazaza h’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Yabwiye Imvaho Nshya ko abitabiriye umwiherero bize ku ngingo zigera kuri 12, bakuramo imyanzuro igera kuri 48, ibyo byose bikaba bikubiyemo ubuzima bw’Igororero n’ubw’imiyoborere umunsi ku wundi.

Ati: “Imyanzuro 48 ni twebwe ireba nubwo harimo uruhare rwa leta muri rusange, uruhare rw’ubuyobozi bundi buri ku rwego rwisumbuye urwa RCS ariko natwe mu byo twiherereyemo twasanze hari ibyo dushobora gukora turamutse dushyize mu bikorwa iyi myanzuro.”

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwijeje ko mu minsi mike abantu bazabona impinduka ku buryo bufatika. CSP Sengabo avuga ko bashaka ko uru rwego rutera imbere vuba bishoboka kandi ngo biraboshye kuko RCS ifite ubutaka bunini bwabyazwa umusaruro kandi ngo ni na Politiki y’igihugu nkuko byashimangiwe n’Umuvugizi wa RCS.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yasoje oumwiherero w’Abayobozi bakuru ba RCS
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE