Karongi: Ishuri ryahombaga 300 000 Frw buri gihembwe ryubakiwe imirindankuba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 26, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Buri gihembwe, Urwunge rw’Amashuri rwa Musango (GS Musango) ruherereye mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, rwakoreshaga nibura amafaranga y’u Rwanda 300 000 mu gusana ibyangijwe n’inkuba, kuri ubu bishimira ko bubakiwe imirindankuba ikumira icyo gihombo cyasaga n’igihoraho.

Iyo mirindankuba bubakiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani yatashywe ku wa Kane tariki ya ya 23 Nyakanga 2026.

Umuyobozi bwa GS Musango, Kampundu Marie Rose, yavuze ko nubwo nta munyeshuri inkuba irakubitira ku ishuri, iyo imvura yabaga iguye imitima yabaga ihagaze ku banyeshuri, ababyeyi n’abarezi cyane ko amu gihe cy’imvura inkuba zikubita mu ngo z’abaturage begereye iri shuri, bamwe bakanapfa.

Ati: “Ryashinzwe mu 1960 ari ishuri ribanza, muri 2009 rishyirwamo ayisumbuye riba Urwunge rw’Amashuri. Byatumye ibikoresho birimo za mudasobwa, ibya internet n’ibindi byiyongera. Kuko aka gace ari ak’inkuba nyinshi kubera ko ari uruhererekane rw’imisozi miremire y’isunzu rya Congo-Nil, kibasirwa n’inkuba cyane byanatumye n’Umurenge turimo witwa Rwankuba.”

Akomeza agaragaza ko inkuba zabateye ibihombo mu bihe btandukanye kuko hari ubwo zikubita ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ishuri bikangirika mu gihe abarimu barimo kuzikoresha, cyangwa se imvura yagwa mudasobwa zikabikwa ntizibe zicyongeye gukora.

Arakomeza ati: “Ariko insinga z’amashanyarazi n’amatara birashya, kimwe n’ibikoresho bya interenet, aho twatangaga amafaranga y’u Rwanda arenga 300 000 ya buri gihembwe yo gusana ibyo zabaga zangije, ibindi yagombaga gukoreshwa bikadindira.”

Akomeza ahamya ko iyo ikirere cyaramukaga nabi nubwo imvura yabaga itaragwa, abanyeshuri bamwe bagiraga ubwoba bagasiba n’abageze ku ishuri bakiga umutima uhagaze kubera inkuba nyinshi n’imirabyo y’urudaca, bikagira ingaruka ku myigire n’imitsindire yabo mu bizamini bya Leta by’umwihariko.

Mu kwishakamo ibisubizo, ubuyobozi bw’iryo shuri bwari baguze umurindankuba muto w’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, ukaba wararindaga ahakorera ubuyobozi bw’ishuri gusa n’aho abarimu bakoreshereza za mudasobwa.

Inkunga batewe yabakuriyeho impungenge bagiraga

Diregiteri Kampundu akomeza avuga ko ubu impungenge zose baterwaga n’inkuba zamazwe n’inkunga y’imirindankuba ifite ingufu nyinshi bubakiwe kuko ibasha kurinda imbibe z’ikigo cyose.

Ati: “Icyarushijeho gushimisha abaturage baturiye ishuri, ni uko na kiliziya yashyizweho imirindankuba myinshi. Hanashyizweho inzogera izajya iburira abaturage igihe bigaragara ko imvura iza kubamo inkuba nyinshi zinashobora kubakubita, bakava mu ngo zabo, bagahungira mu kiliziya kuko ishobora kujyamo abaturage 2000 n’abandi 500 bari nko muri metero 20 imbere yayo bakaba barindwa.”

Avuga ko icyaberetse ko iyi mirindankuba yizewe ari uko ikimara kubakwa muri Kamena uyu mwaka, haguye imvura nyinshi irimo imirabyo n’inkuba nyinshi mu masaha y’ijoro, bagira ubwoba n’ubundi ko bari busange byose byahiye, ariko baraje basanga nta n’itara ryahiye bitandukanye n’uko byari biri mbere.

Ashimira buri wese wagize uruhare ngo iyi mirindankuba ihagere, agahamya ko abana bagiye kurushaho kwiga neza batekanye, bikazanongera imitsindire, batanafite impungenge ko abo basize mu ngo zegereye kiliziya n’ishuri inkuba yabahitana.

Abanyeshuri na bo bashirutse ubwoba

Byishimo Spiridio wiga mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye, uvuga ko yakundaga gusiba igihe abona imvura ishobora kugwa, akaba yavuze ko iki gikorwa cyashimishije abanyeshuri cyane.

Ati: “Muri 2023 imvura yaguye tuvuye aha ku ishuri twugamye ku biro by’Akagari inkuba ikubita umunyeshuri mugenzi wacu wigaga hano imutwika ukuguru. Kuva ubwo twagize ubwoba bwinshi iyo nabonaga imvura ishobora kugwa narasibaga kandi byangizeho ingaruka zikomeye kuko hari amasomo menshi nagiye ndata gutyo. Iyo yagwaga turi mu ishuri ntitwabaga tucyize, twabikaga amakayi tukarambika imitwe ku meza kugeza ihise tugataha. Byakemutse ntituzongera kwiga duhangayitse.”

Rutakamize Mathias ufite abana bahiga kuri iri shuri akaba anarituriye, yavuze ko inkuba na we yashimiye abakoze iki gikorwa kibakuriyeho impungenge bagiraga.

Ati: “Turashimira mbere na mbere Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame ni we tubikesha. Impungenge zose twagiraga z’inkuba turi aha mu kiliziya cyangwa abana bari aha ku ishuri zirashize, tugiye gutekana.”

Uwari uhagarariye IOM, Takashi Ujikawa, yashimiye Leta y’uRwanda, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare mu itungana ry’iki gikorwa, avuga ko nyuma yo gusanga ikibazo cy’inkuba muri kano gace cyihariye, bakoze ibishoboka byose ngo barinde abana, ibikoresho by’ishuri n’abaturiye ishuri.

Ati: “Ntitubikora ngo turinde inyubako gusa, tubikora tunarinda abanyeshuri, ibikoresho byifashishwa mu burezi n’abaturage. Ibi bikorwa byifashihwa mu kurinda ibiza bitaraba. Ibiza nk’ibi bihungabanya abaturage bagahora bimuka aho batuye kubera kudatekana.”

Izindi site 100 muri Karongi zizashyirwamo imirindankuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Nsabimana Félicien, yagaragaje impungenge z’uko hakiri ibindi bigo by’amashuri 12 muri uyu Murenge na byo bikeneye imirinda nkuba.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ushinzwe kugenzura ahashora kwibasirwa n’ibiza no kwitegura kubikumira, Niyotwambaza Hitimana Christine yavuze ko hari amadolari 161 000 yagenewe site 100  muri aka Karere ka Karongi, bityo hazarebwa niba hari amashuri muri ayo yagerwaho.

Ati: “Dufite amadolari 161 000 yo gushyira imirindankuba ku masite 100 aha muri Karongi, tuzareba niba hari andi mashuri y’uyu Murenge yagerwaho.”

Yahimiye IOM na Guverinoma y’u Byapani, asaba abaturage kudakerensa izindi ngamba zo kwirinda inkuba zari zisanzweho, bakanafata neza ibikorwa remezo begerejwe kuko bihenda cyane kandi bibafitiye akamaro karimo no kubarindira ubuzima.  

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne avuga ko bafite ingamba zo kurinda ahantu hose hahurira abantu benshi cyane cyane mu Mirenge yibasirwa n’inkuba cyane, kugira ngo ibyago ziteza birimo n’imfu byirindwe.

Umuyobozi Mukuru muri MINEMA, Niyotwambaza Hitimana Christine ( wa 2 uturutse i bumoso) n’abandi bayobozi mu birori byo gutaha imirindankuba muri GS Musango
Abayobozi berekwa ahashyizwe imirindankuba n’uburyo ikora
Umuyobozi wa GS Musango, Kampundu Marie Rose ( imbere) avuga ko baruhutse 300 000 Frw ya buri gihembwe asana ibyabaga byangijwe n’inkuba
Abarerera muri iri shuri bishimiye ko abana babo bagiye kwiga nta mpahamyi

Umuyobozi Mukuru muri MINEMA, Niyotwambaza Hitimana Christine yashimiye cyane IOM na Ambasade y’u Buyapani iki gikorwa
Uwari uhagarariye IOM, Takashi UjikawaA yashimiye Leta y’u Rwanda na Ambasade y’u Buyapani
Bereka ahahurizwa ibikoresho bya internet n’ahabikwa mudasobwa hakingiwe kubera uko inkuba zahibasiraga
Kuba Kiliziya yaribanzweho nk’ahakira abantu benshi byanyuze abatuye aka gace
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 26, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE