Uko amarushanwa y’abiga amategeko ategura ubutabera bw’ahazaza mu Rwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image
Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ILPD, ni we wahembye UoK nka Kaminuza yabaye iya mbere mu irushanwa rya 2026

Mu marushanwa yo kwigana imiburanishirize y’imanza mpuzamahanga y’umwaka wa 2026 (Moot Court Competition) yateguwe n’Ihuriro Moot court Forum (MCF), abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) begukanye igihembo kiruta ibindi nyuma yo guhiga bagenzi babo baturutse muri kaminuza eshanu zigisha amategeko mu Rwanda.

Aya marushanwa afite inkomoko mu kinyejana cya kane ubwo abanyeshuri bimenyereza umwuga bitabiraga kuburana bwa mbere imanza mpimbano mu Bwongereza, ahatse impamvu iruta guhatanira ibihembo, kuko ari wo musingi wo gutegura abashinjacyaha n’abunganizi b’abametego b’umwuga mu gihe kizaza. 

Aya marushanwa abera imbere y’Inteko iburanisha igizwe n‘abasanzwe bakora umwuga w’ubucamanza, bakurikirana uburyo abanyeshuri biga amategeko bahagarara mu mwanya w’ubushinjacyaha n’ubwunganizi mu by’amategeko mu rukiko bakaburana urubanza mpimbano ariko rugaragaza ishusho y’ibibaho mu nkiko zisanzwe. 

Mu irushanwa ryasojwe ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ku Cyicaro Gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga, abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali (UoK) bagukanye igihembo gikuru, bari bahanganye n’aba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK), aho baburanaga urubanza mpimbano ruhuza icyaha cya Jenoside, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), uburenganzira bwa muntu no kugera ku butabera. 

Karl D. Sivili, urimo gusoza amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya UNILAK akaba yaranahembwe nk’umusore wahize abandi mu  kuvuga neza mu irushanwa, mu kugaragaza ingingo no kuzihuza n’amategeko, yavuze ko byamubereye amahirwe yo gushyira mu ngiro ibyo yize. 

Ati: “Yari amahirwe  adufungurira kubasha kwiga tunagaragaza ibyo twize kubera ko ubumenyi bwo mu magambo gusa ntibuhagije, tuba dukeneye n’ubumenyi ngiro dushobora gukoresha mu mwuga wacu. Kimwe mu byo nize ni uburyo bwo gusubiza ibibazo by’abagize inteko iburanisha, kuko nabonye ko mu gihe usubiza ugomba gutanga igisubizo gishimangira ibyo amategeko ateganya.”

Teddy Valentine Igabe wiga muri INES Ruhengeri mu mwaka wa nyuma, akaba yatsindiye igihembo cy’umugore wahize abandi mu kuvuga neza mu irushanwa, na we ati: “Ikintu nungukiye muri aya marushanwa, cyane ko ari inshuro ya mbere, icya mbere namenye neza ibintu bibera mu rukiko.  Uba usanzwe ukora ibiganiro bisanzwe ariko mu rukiko biratandukanye. Hano haba harimo ikinyabupfura cyinshi, haba harimo gutegura, gusoma amategeko menshi, ayo wize yose urayakusanya ugakora ubushakashatsi, wunguka kuba umuntu uhiganwa.“

Yakomeje asaba ko aya marushanwa yajya ategurwa nibura kabiri mu mwaka kugira ngo agere ku banyeshuri benshi biga amategeko barusheho kubona ishusho y’ibibera mu nkiko bakiri ku ntebe y’ishuri. 

Ruzindana Uwase Vicky wiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali/ UoK), na we avuga ko uretse kuba batwaye igihembo kiruta ibindi yanungutse ubumenyi no kwigirira icyizere.

 Ati: “Icyo nakuyemo ndagishingira ku buryo mu myitegurire yacu twakoze; hari ukuntu umuntu aza atifitiye icyizere ariko wagera hano ukabona utambutse ku rwego rwa mbere, urwa kabiri n’urwa gatatu… Burya navuga ko muri aya marushanwa by’umwihariko nakuyemo kwiyongerera icyizere ku rwego rwo hejuru.”

Abarimu b’amashuri makuru na Kaminuza, na bo bemeza ko aya marushanwa ari yo acurirwamo abanyamategeko b’umwuga, kuko uretse no mu Rwanda hari n’abitabira ayo ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Mwenedata Alfred, Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, yagize ati: “Nk’uko abiga amashami y’ubumenyi ngiro bajya muri za laboratwari, navuga ko twebwe iyi ari yo laboratwari yacu. Ni urubuga abanyeshuri biga amategeko bitorezamo kuvuga amategeko, kwandika amategeko ndetse n’imyanzuro, no kwisobanura imbere y’urukiko.”

Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda (ILPD), na we ati: “Urabona mu ishuri baba bicaye biga amategeko mu magambo (theory), ariko hari uba ataragera no mu rukiko ngo arebe ukuntu rusa. No kugera mu rukiko gusa ukareba uko rumeze, n’uko abacamanza bicaye na byo ni isomo.”

Imanirimaso Aaron Nova, Umunyamategeko uri mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w‘Ihuriro ‘Moot Court Forum’ ryateguye aya marushanwa,  yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye batumye irushanwa ry’uyu mwaka rishoboka, aboneraho no kugaragaza ko imihigo ikomeje mu gutegura abanyamwuga bahamye mu by’amategeko. 

Yagize ati: “Twebwe turareba ibifitiye akamaro umunyeshuri wiga amategeko mu Rwanda, turareba igifitiye akamaro sosiyete nyarwanda. Turashaka ngo muri uru rugendo umunyeshuri yamenye iki, ibyo yamenye arabihuza n’ibiri hanze gute? Turashaka ko ibyo babihuza n’ibiri ku kibuga, babihuza n’ibyo bakora. Nasoza mvuga ngo mwarakoze mwese abantu bose babanye natwe, turacyahari ejo tuzongera tubegere.”

Mu bo yashimiye harimo Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga n’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda ku bw’ubujyanama badahwema kubaha ngo uburezi butangwa mu rwego rw’amategeko burusheho kuba ntamakemwa, agashimira Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), Umuryango HDI Rwanda n’abandi bose babaha inkunga y’ibifatika. 

Abanyeshyru ba UNILAK ni bo baje ku mwanya wa kabiri, bashyikirijwe igihembo
Ibi ni byi bihembo byatanzwe ku matsinda n’abantu ku giti cyabo bitwaye neza mu marushanwa
Belard Igiramahoro, ni umwe mu bashinze akaba na Perezida w’Ihuriro Moot Court Forum ritegura aya marushanwa
Amatsinda yahatanye ku rubanza rwa nyuma
Abanyeshuri bahahwe ibyemezo by’uko bitabiriye aya marushanwa
Abanyeshuri ba Kaminuza ya INES Runengeri batwaye igihembo cyo gukora imyanzuro iteguye neza kurusha iyindi
Teddy Valentine Igabe wiga muri INES Ruhengeri, yahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kuvuga neza imbere y’urukiko
Umwe mu bari bagize Inteko iburanisha
Uyu ni umwe mu banyeshuri ba UNILAK bahagaze mu mwanya w’ubushinjacyaha
Ubuyobozi bwa Moot Court Forum buri kumwe n’abagize Inteko iburanisha
Imanirimaso Aaron Nova, Umunyamategeko uri mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w‘Ihuriro ‘Moot Court Forum’ ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa ILPD Dr. Sezirahiga Yves
BRD yashimiwe kuba umuterankunga ukomeye w’irushanwa
HDI na yo yagaragaje ko ishyigikiye iterambere ry’abanyamwuga mu by’amategeko
Amarushanwa yasoreje ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE