Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 yarohamye mu Kivu arapfa
Dushimimana Elisé w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, wimenyerezaga umwuga muri Kampani ikora umuyoboro w’amazi mu Kagari ka Rwesero, wabanaga n’umwarimu wigisha muri Institut Sainte Famille Nyamasheke, bacumbitse mu Murenge wa Kagano yagiye koga mu kivu ararohama arapfa.
Murenzi Jean wahaye Imvaho Nshya aya makuru, yayibwiye ko byabaye mu ma saa kumi yo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026.
Yagize ati’’ Amakuru twayahawe n’umusore witwa Umuhire Fabrice wo muri uwo Mudugudu wa Gasayo. Yatubwiye ko yari avuye kureba ibiryo by’ingurube mu gikuyu muri uwo Mudugudu atwaye akato gato. Ageze ku nkombe ahasanga nyakwigendera amusaba umunyenga muri ako kato, undi arawumuha.
Bigiye imbere gato mu mazi, uwo musore abwira uwamuhaga umunyenga ko ashaka koga nubwo atari yambaye umwambaro wabugenewe. Avamo ahagarara ku ibuye ryo mu mazi bita itaza, arinyereraho aribira ntiyongera kuzamuka.’’
Avuga ko uwomusore yabonye mugenzi we atazamutse ,atanashoboye kumurohora ahamagara uwitwa Habiyakare Callixte w’imyaka 45 wari kumwe n’umuhungu we witwa Tuyishime w’imyaka 20 baraza bamukuramo yamaze gupfa.
Bahise batabaza abandi baturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.
Mukabera Eugénie uturiye iki kiyaga, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’uru rupfu, bahangayikishijwe n’abana babo baba bashaka kujyamo koga muri ibi bihe by’ibiruhuko, batabizi nta n’imyambaro y’ubwirinzi bambaye, bavuga ko muri iyi mpeshyi hariho ubushyuhe bwinshi, ababyeyi bababwira, bakabananira.
Ati: “Niba ubuyobozi bwegereye iki kiyaga budafashe ingamba zo kunganira ababyeyi muri iki kibazo cy’abana baba bameze nk’ababuze ikindi bakora bagashaka kwirirwa ku Kivu ngo baroga,batanabizi nta n’imyambaro yabugenewe bambaye, bizateza izindi mfu z’abasore n’inkumi zitanaretse abana bato barohama, kuko hari igihe twe nk’ababyeyi badusuzugura cyangwa bakaduca mu rihumye bakajyayo, tukabona gusa batashye amahoro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko amakuru bahawe n’uwari kumwe na nyakwigendera ari ay’uko uyu musore yagiye koga atabizi, atanambaye umwambaro wabugenewe agakandagira ibuye ryo mu mazi akarohama.
Ati: “Uretse uyu musore,mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko usanga hari n’abana benshi baca mu rihumye ababyeyi babo bakajya koga mu buryo butemewe, batanabizi bikaba byatera impanuka nk’izo.
Dufite ingamba zo kubakumira, tugasaba ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho, babarinda kujya koga ku Kivu batabizi, tugasaba n’abandi bose kudakinisha ikiyaga ngo baroga batabimenyereye, batanakurikije amabwiriza kugira ngo hirindwe imfu nk’izi.”