Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu Karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse n’izindi ngingo zireba umutekano, amahoro n’ituze ry’Akarere.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Akigera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na mugenzi we, Gen. Mubarak Muganga n’abandi barimo Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza. Ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano ndetse n’ubucuruzi.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka ushingira ahanini ku guhererekanya amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.

Muri Mata uyu mwaka, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo urw’Ubuzima, Ubuhinzi, Uburezi n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze.

Perezida Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu Karere
Gen. Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25