Kigali: Gen. Kainerugaba yatemberejwe ahari ibikorwa remezo by’ingenzi

Kigali: Gen. Kainerugaba yatemberejwe ahari ibikorwa remezo by’ingenzi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yanyuzwe no gutemberezwa ibikorwa remezo by’ingenzi mu Mujyi wa Kigali, birimo ibyuzuye ndetse n’ibikirimo kubakwa no kwagurwa.

Imishinga yasuye irimo uw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal birimo kwagurwa ku buryo inyubako nshya nizimara kuzura bizava ku bushobozi bw’ibitanda 200 byakirirwaho abarwayi bikagera ku bitanda 400, hari n’ibyumba bigezweho byakirirwamo indembe (ICU), ibyumba byihariye bigenewe abanyacyubahiro bo ku rwego ruhanitse ndetse n’ahantu habugenewe ho guparika indenge ya kajugujugu (helipad).

Uyu mushinga wo kwagura ibitaro byiritiwe Umwami Faisal ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Shelter Group Africa gikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhindura icyerekezo cy’u Rwanda mu iterambere ry’ubwubatsi, ari na ko gitanga umusanzu wacyo mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’intumbero yagutse y’Igihugu.

Gen. Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga, yanasuye ibindi bikorwa remezo birimo Pariki ya Nyandungu, aho yatemberejwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel muri iki cyanya cyagenewe kuruhuka n’ubukerarugendo bujyana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.  

Yanasuye kandi Parklane Estate, umushinga w’imiturire igezweho urimo gukorwa i Gaculiro mu Karere ka Gasabo, na wo ukomeje gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Shelter Group Africa.

Ahandi yasuye ni ku nzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru izwi cyane ni iyo mu gace ka Nyarutarama izenguruka Ikibuga cya Golf (Kigali Golf Course) mu Karere ka Gasabo.

Uruzinduko rwa Gen. Kainerugaba rugamije kurushaho kwimakaza umubano mu bya gisirikare ndetse n’izindi nzego z’inyungu u Rwanda na Uganda bihuriyeho.

Ni muri urwo rwego yahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bakagirana ibihe byiza, nyuma yo kwakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25