Rutsiro: Afungiye kwica umugore we amuziza kumwima 2 000 Frw 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Ntegekurora Damascène w’imyaka 44 utuye mu Mudugudu wa Mucaca, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya  Rusebeya akekwaho kwica umugore we w’isezarano witwa Mukabarame Vestine w’imyaka 34 amuziza ko yamwimye amafaranga y’u Rwanda 2 000 ngo ajye kuyanywera.

Abaturage b’Umudugudu wa Mucaca bavuga ko uyu mugabo washatse abandi bagore batatu nyuma y’umugore we w’isezerano, yabyaranye na Mukabarame akekwaho kwica abana batatu barimo umukuru w’imyaka 11 urangije kwiga amashuri abanza, uw’imyaka umunani wiga mu wa Kabiri w’amashuri abanza n’umuto w’imyaka itatu. 

Uyu mugabo wari umaze imyaka irindwi asa n’uwataye uyu mugore kuko yakundaga gutaha cyane ku bandi bagore, yongeye kumugarukira yumvise ko hari amafaranga 58 500 yahawe mu kimina, ashaka ko amuhamo ayo kunywera. 

Mudondori Cyprien, umuturanyi wabo, yabwiye Imvaho Nshya umugore yayamwimye, amubwira ko mu gihe adahahira urugo, ntanamufashe kurera abana cyangwa ngo abagurire Mituweli, atanakwiye kumwaka na make yabonye. 

Umugabo yarakaye baratongana bikomeye nyina w’uwo mugabo abyumva kuko baturanye, n’abo bana bose uko ari batatu bari kwa nyirakuru umugore wishwe akaba yari ari mu gikoni abatekeye. 

Umugabo yamukurubanye amujyana mu cyumba bararagamo amunigisha intoki ingoto arayihwanya, asiga umugore asambagurika atanabasha gutabaza, asubira mu kabari kwinyerwa ari kumwe n’umugore we wa kane utwite.

Mudondori avuva ko nyuma y’uko hamenyekanye urupfu rw’uyu mubyeyi, umugabo we yabanje kujijisha ko umugore we yiyahuye, ariko uko yakomezaga kubazwa n’inzego z’umutekano yemera ko yamwishe anabisabira imbabazi.

Ati: “Yakomeje atubwira ko ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro yagarutse kureba niba umugore akirimo akuka asanga kashizemo, amwegereza uburiri amunigisha supaneti ngo bigaragare ko yiyahuye, ariko aribeshya amusiga ahagaze ku butaka kuko inzu yabo itagira sima, ntiyamusiga ananaba.  Byatumye uwamubonaga wese ahita abona ko atari ukwiyahura.”

Mudondori akomeza avuga ko kugira ngo amakuru amenyekane, umuto muri ba bana bari kwa nyurakuru yarize, nyirakuru amuzanye mu rugo asanga urugi rukingiye imbere, ahamagaye ntiyabona umwitaba, kandi mu gikoni umuriro wazimye. 

Uyu mukecuru byamwanze mu nda abamagara Mutwarasibo, na we ahamagara Umuyobozi ushinzwe umutekano, na bo basanga urugi rukingiye imbere. 

Umukecuru yababwiye ko umuhungu we ashobora kuba ari kunywa inzoga muri santere y’ubucuruzi ya Tongo, bagiye kuhamurebera barahamusanga. 

Ati: “Mutekano yamwoshyoshye amubwira ko basanze urugi rukingiye inyuma, abana bari bonyine batazi aho umugore ari, yaza akabafasha gushaka uwo mugore we, cyane cyane ko bamenye ko urwo rugo yarugezemo, byarangira akagaruka kwinywera n’iyo nshoreke. Ni bwo umugabo yaje akingurira imbere, arinjira agaruka avuga ngo asanze yiyahuye.”

Bamugumanye batabaza abandi baturage, abari ku irondo n’Umuyobozi w’Umudugudu, baramurarira kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru tarikiya 26 Nyakanga 2026 abakozi ba RIB bahageze, akabemerera ko ari we wamwishe amuziza ko yamwimye amafaranga 2 000.

Undi muturanyi w’uyu muryango witwa Banyangiriki Célestin, avuga ko abana basigaye batagira kivurira, agasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kubitaho.

Ati: “Turasaba dukomeje ubuyobozi bw’Akarere kacu kwita kuri aba bana se avukije nyina kuko nta wundi wabitaho bafite, ntibazahangayikishwe no kwiga nubwo natwe nk’abaturage tutabura kubaba hafi.  Nahamwa n’icyaha azahanwe by’intangarugero kuko birababaje cyane.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Murunda, ukekwaho icyaha agatabwa muri yombi.

Ati: “Turasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba, kuko nk’uyu mukecuru iyo atanga amakuru kare kuri izo ntonganya yumvaga twari gutabara nyakwigendera ntiyicwe.”

Avuga ko muri uyu Murenge babaruye ingo 15 zibana mu makimbirane, ariko zimwe zarigishijwe ziyemeza kuyareka, izo byanze zikagirwa inama yo kugana ubutabera aho kuzumva ngo umwe yambuye undi ubuzima.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE