Rubavu: Abaturage bacakiye babiri biyise abapolisi baje kubambura

Rubavu: Abaturage bacakiye babiri biyise abapolisi baje kubambura

Habumugisha Dieudonnée w’imyaka 27 na  Nsabiyaremye Berson w’imyaka 37 bacakiwe n’abaturage ubwo bagendaga barata ipingu biyita abapolisi, bagatera ubwoba abacuruzi bo mu Mudugudu wa Byima, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu. 

Abaturage babagose babasaba ibyangombwa by’akazi barabibura bahita babatangira amakuru ku Nzego z’umutekano, nyuma yo kutabashira  amakenga kubera imyitwarire yabo ihabanye n’amahame ya Polisi y’u Rwanda. 

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Byima bafatiwemo, yabwiye Imvaho Nshya ko bagize amakenga cyane cyane hagendewe ku mvugo yabo, uko bari bameze n’uburyo babateraga ubwoba bashaka kubambura ibyabo.

Ati: “Bagendaga binjira mu maduka, batera ubwoba abacuruzi, bababwira ko hari ibyo batujuje, ngo baje kubafata bambaye gisivili, uwari ufite ipingu yaryerekaga umucuruzi akabanza kugira ubwoba, ariko bashira ibinya na bo bababaza icyerekana ko ari abapolisi bakakibura, amakuru atangira gucicikana, abaturage barabagota.”

Icyababaje abo baturage ni uko bamaze kubafata basanze harimo umwe ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kantagari mu Kagari ka Gisa, bamubaza icyabimuteye akarya indimi. Abaturage bakimara kubagota, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero n’inzego z’umutekano bahageze babashyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yashimiye abaturage bakomeje gukurikirana aba bajura, bakabagota kugeza bashyikirijwe inzego z’umutekano. 

Ati: “Turashimira cyane bariya baturage bamaze kumva inyigisho bahabwa n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano, zo gutahura nk’aba bagizi ba nabi baza biyitirira Inzego z’umutekano bakaba ahubwo babahungabanyiriza uwabo.”

Yavuze ko byerekana imyumvire iri hejuru abaturage b’Umurenge ayoboye bagezeho mu gutahura abanyabyaha. Yakomeje agira ati: “Barabakemanze, babaka ibyangombwa barabibura, bahita babagotera hagati, amakuru aratangwa barafatwa bashyikirizwa inzego zibishinzwe ngo babibazwe.”

Avuga ko bafashwe bataragira abo biba, yibutsa ko hari n’abandi bajya bafatwa biyitirira inzego badakorera, bityo ko abaturage bagomba kujya bashishoza ku wo bakemanga, bagatanga amakuru ku gihe agafatwa bataragira ibyo bangiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42