Nyaruguru: REB yahuguye abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri  mu mashuri yisumbuye

Nyaruguru: REB yahuguye abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri  mu mashuri yisumbuye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwahuguye  abayobozi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru mu rwego rwo kubongerera ubushobozi burushijeho mu kazi bashinzwe.

Nyuma yo guhugurwa, aba bayobozi (Matrons &Patrons) biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri no gukorana n’abafanyabikorwa bose kugira ngo ikinyabupfura kiboneke cyo shingiro ry’uburezi bunoze.

Umwe mu bahuguwe ni Bihigimondo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri G.S Bigugu yagize ati: “Tunejejwe n’aya mahugurwa kuko menye ko ngomba gutega amatwi umwana mbere yo kumuhana mu gihe habayeho ikosa kandi gukorana n’abandi barezi mu kigo cy’ishuri ni ingenzi”.

Niyonsaba Astérie, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri G.S Runyinya na we yagize ati: “Aya mahugurwa aje yari akenewe kuko umwana atozwa ikinyabupfura akiri muto kandi ikinyabupfura ni izingiro ry’imitsindire y’umwana mu masomo”.

Munyaneza Fidens, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri G.S Mère du Verbe de Kibeho ati: “Abana baturuka mu miryango itandukanye ndetse bakagira imyitwarire itandukanye, dufite inshingano zo kubagira inshuti kugira ngo tugarure ugiye gutana”.

Yongeyeho  ko aya mahugurwa yabibukije ko mu gihe habaye ikibazo bagomba gutega amatwi ibibazo by’abanyeshuri mbere yo gufata icyemezo ndetse kandi bagiye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi barimo n’abarimu bagenzi babo ndetse n’ababyeyi.

REB igaragaza ko aya mahugurwa azafasha aba bayobozi gukumira ibibazo bitoroshye by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, guta ishuri, no gutwita inda zitateganyijwe ku bakiri bato.

Byitezwe kandi ko abayobozi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bazabasha gukemura ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’amarangamutima y’abanyeshuri mu bigo bakoreramo.

Bihigimondo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri G.S Bigugu
Niyonsaba Astérie, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri G.S Runyinya
Munyaneza Fidens, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri G.S Mère du Verbe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  2. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  3. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  4. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  5. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18