Nyamasheke: 12 barimo abataye ishuri bakishora mu bujura batawe muri yombi

Nyamasheke: 12 barimo abataye ishuri bakishora mu bujura batawe muri yombi

Abantu 12 barimo abana 6 bataye ishuri n’abasore n’inkumi bandi 6 batagira ibibaranga bakekwaho guteza umutekano muke, bishora mu bikorwa by’ubujura n’urugomo kuri santere y’ubucuruzi ya Kinini, batawe muri yombi ubwo hakorwaga umukwabuku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano.

Byabereye mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Mutusa, avuga ko nk’abo bana bari baranze ishuri bahitamo kwigira ibirara, bata ingo z’iwabo bakajya barara mu bizu bishaje n’inzu zicyubakwa n’ahandi babonye, ibyo bibye cyangwa bambuye abagenzi bakabijyanayo.

Ati: ”Mu buhamya bo ubwabo bitangira, bavuga ko nyuma yo guta ishuri bakajya muri ibi bikorwa bibi, bajyaga bica nk’inzugi z’ibikoni by’abaturage bakiba ibirimo cyangwa aharara amatungo, nk’inkoko bakazitwara.”

Yakomeje agira ati: “Nk’ubu mu kigo cy’ishuri cyitwa APEKA Complex bahoraga bataka kwibwa no kwangirizwa bimwe mu bikoresho ntibamenye ababikora. Abo bana bafashwe bemeye ko ari bo babikoraga.

Twasabye ko bajyanwa kubanza kuganirizwa kuko bishoboka ko hari ababatuma ibyibano bakabaha udufaranga tw’intica ntikize, byose bimenyekane kuko abamaze iminsi bataka kwibwa ni benshi.”

Avuga ko ikibabaje cyane ari uko hari n’abana b’abakobwa bata ishuri bagatangira gukorana n’ab’abahungu muri izi ngeso, bigatera impungenge ko banatangira uburaya bakiri bato, cyane ko na bo baba basa n’abananiye ababyeyi babo.

Ati: “Ni yo mpamvu umukwabu nk’uyu ari ingenzi cyane ngo n’utu twana tw’udukobwa dufasha aba bahungu ubujura tutahakura ibindi bibazo bizatubera ingorabahizi mu ikemura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, avuga ko gushakisha abana nk’abo bata ishuri bakagana ingeso mbi, n’aba bakuru babashuka bizakomeza.

Ati: “Ubusanzwe tugira inshingano zo gukurikirana abana bose batiga, tukamenya aho bari n’ ibyo barimo kandi ahantu hose tuba tugomba kuhagera, tugakurikirana umwana wese uri hanze, utari mu ishuri yari ari mu kigero cyo kwiga akarisubizwamo.

Avuga ko buri mwana mu kuganirizwa bakurikirana ibibazo yajyaga ahura na byo byamuteye guta ishuri akishora muri ibyo bikorwa bibi, hagashakwa uburyo byabanza gukemuka kugira ngo asubizwe mu ishuri.

Yavuze ko akenshi mu bibazo by’aba bana haba harimo uruhare rw’ababyeyi, asaba ababyeyi gukurikirana neza abana babo, ntibagaragare mu kintu cyose cyavutsa umwana ishuri ngo yishore mu bigize icyaha bimwicira ejo hazaza.

Mu bafatiwe mu mukwabu bakekwaho guteza umutekano muke muri santere y’ubucuruzi ya Kinini harimo 6 bataye ishuri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42