Ngororero: Abarezi barashimira Perezida Kagame wabateje imbere

Ngororero: Abarezi barashimira Perezida Kagame wabateje imbere

Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu byabereye mu Murenge wa Muhororo ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, abarimu bashimiye Perezida Paul Kagame kuko yabashyiriyeho Umwalimu SACCO ukabafasha kwiteza imbere ndetse no kuba yarabazamuriye umushahara.

Uwavuze ahagarariye abarimu, Nyamulinda Joseph yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, wizihijwe ku nshuro ya 24 mu Rwanda.

Yagize ati: “Abarimu turashimira Perezida Paul Kagame kuko yatwongereye umushahara, yadushyiriyeho Umwalimu Sacco udufasha mu iterambere ry’imiryango yacu, hubatswe ibyumba by’amashuri bigabanya ubucucike”.

Yongeyeho ko ibyo ari bimwe muri byinshi batibagiwe kuba abanyeshuri ifunguro ku ishuri byatumye imyigire n’imyigishirize bitera intambwe ikomeye, imyigire n’imyigishirize iboneye, ubufatanye bw’Akarere n’ababyeyi n’ibindi.

Umuyobozi Wungiriye w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine yavuze ibikwiye kuranga abarimu bashoboye.

Yagize ati: “Umurezi ushobotse agomba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo gukunda umurimo no kuwunoza, ubunyangamugayo, ubumwe, ubwitange, gukunda igihugu no kugikorera. Mugomba guhora mwiyungura ubumenyi mukajyana n’ikoranabuhanga kuko ‘ubukungu bwacu bugomba gushingira ku bumenyi”.

Yabashimiye uburyo imitsindire yazamutse mu mashuri abanza bikaba bigeze kuri 97% kandi intego ikaba ari ukujya mbere.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wanogeje imibereho y’abarimu hongerwa umushahara bakanabona Umwalimu Sacco ubafasha mu iterambere ry’imiryango yabo. Ubu abana baragana ishuri nta nkomyi, abarimu na bo bararangwa n’umurava mu kazi.

Abafashe amagambo bose bashimiye abalimu ku byiza byinshi bakoze kandi bagikora mu kurerera u Rwanda. Bagize bati: “Kuba tugeze aha ni ukubera mwebwe, ubumenyi dufite ni mwe tubukesha kuko twese twabanyuze imbere”.

Bimwe mu byifuzo byatanzwe n’abarimu harimo kugeza amashanyarazi ku mashuli atarayabona, kongera kubaka ibindi byumba by’amashuli kugira ngo ubucucike burusheho kugabanyuka, laboratwari, imihanda igana ku mashuri akiri mu bwigunge.

Ibyo byifuzo byakiriwe bihabwa umurongo utanga icyizere cy’uko bizabonerwa ibisubizo uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ibirori byaranzwe n’imbyino, indirimbo n’imivugo byose byarataga mwarimu.

Mu Karere ka Ngororero hari abarimu 3.413 n’abanyeshuri 117 626.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14