Muri buri Karere hazajya hava abarimu boherezwa muri kaminuza kwiga siporo

Muri buri Karere hazajya hava abarimu boherezwa muri kaminuza kwiga siporo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) bwemeje ko siporo mu mashuri ikomeje gushyirwamo imbaraga ku buryo hategurwa na gahunda yo kujya hoherezwa abarimu kuyiga muri Kaminuza.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson, ubwo yifatanyaga n’abandi bayobozi batandukanye mu gutangiza siporo n’umuco mu mashuri mu mwaka wa 2023-2024 ku rwego rw’Igihugu, mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023.

 Ni igikorwa cyabimburiwe no gukora siporo hamwe n’abanyeshuri. Dr Mbarushimana yavuze ko gukora siporo ari byiza, iri mu bibafasha kugira ubuzima bwiza no gutsinda.

Yagize ati: “Siporo ni ingenzi kuko ifasha abanyeshuri gutsinda neza; ikaba n’isoko y’ubukungu kuko abantu bagira ubuzima bwiza bagakora, iterambere rikagerwaho”.

Aha ni ho yahereye ashimangira ko siporo ari igikorwa gishyizwemo imbaraga ku buryo hari abarimu bagiye kujya bahugurwa muri siporo.

Ati: “Muri buri Karere hazajya hava abarimu boherezwa muri kaminuza kwiga siporo, ndetse ndashimangira ko abayobozi b’amashuri bakwiye kuba umusemburo wa siporo”.

Umuyobozi Mukuru wa REB yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, inkingi y’iterambere”, yavuze ko iyo imiyoborere ari myiza, iterambere ryihuta ariko ibyo binozwa neza iyo harimo na siporo ifite imizi mu mashuri.

Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyeshuri bose bitabiriye iki gikorwa bapimwe indwara zitandura, mu rwego rwo gushimangira ko siporo ari ubuzima.

Hagamijwe guteza imbere siporo mu mashuri, buri shuri ryo mu Karere ka Nyagatare ryahawe imipira ibiri.

Iki gukorwa cya siporo cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare  Gasana Stephen, Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse, Umuyobozi wa tekinike mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Gérad Buscher, Perezida wa ‘League’ ihuza amashyirahamwe ya siporo mu mashuri, Karemangingo Luck.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49