Mufti Sindayigaya yijeje Abayisilamu ko ikibazo cya Adhana mu gitondo kiri hafi gukemuka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yijeje Abayisilamu ko ikibazo cy’ikorwa rya Adhana y’isengesho rya mu gitondo hifashishijwe indangururamajwi byahagaritswe kiri gukurikiranwa, ndetse ko hari icyizere cy’uko kizabonerwa umuti mu gihe cya vuba.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa cyane ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo Abayisilamu bo mu Rwanda bahuraga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu birori byo gusangira Eid Al Fitri.

Muri uwo muhango, Umuyisilamukazi witwa Musabe Filsan yasabye Perezida Kagame ko yabafasha Adhana yo mu gitondo kongera kumvikana hifashishijwe indangururamajwi. Mu gusubiza icyo kibazo, Perezida Kagame yavuze ko kigomba gukurikiranwa n’inzego bireba.

Yagize ati: “Ibyo biroroshye kubigenzura, abari mu nzego z’ibanze icyo kibazo muze kucyigaho murebe ikibazo ni iki? Mutinya ababakangura mu gitondo, ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka.”

Nyuma y’amezi hafi atatu icyo kifuzo gitanzwe, bamwe mu Bayisilamu batangiye kwibaza aho icyo kibazo kigeze n’icyaba cyarakurikiranywe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza Eid Al Adhuha, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yavuze ko ibiganiro bikomeje kandi ko hari intambwe imaze guterwa.

Yasobanuye ko Adhana enye z’amasengesho yo ku manywa zisanzwe zitambutswa hakoreshejwe indangururamajwi, mu gihe iy’isengesho rya mu gitondo yo ikorwa ariko ntihifashishwe indangururamajwi.

Yagize ati: “Mu by’ukuri dukora amasengesho atanu ku munsi. Amasengesho yo ku manywa yose Adhana iratorwa hakoreshejwe indangururamajwi, n’iya mu gitondo iratorwa ariko ntihakoreshwa indangururamajwi, ari na cyo twasabye.”

Yakomeje avuga ko icyo kibazo kiri hafi gukemuka, kuko bakomeje kuganira n’inzego za Leta zibishinzwe.

Ati: “Twarabikurikiranye, maze kuvugana inshuro zitari imwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na we wari uhari. Barabimuhaye ngo abikurikirane. Turimo gukorana, turavugana kandi yambwiye ko twihangana, barimo kureba inzira byakorwamo. Turimo gukora ibisabwa kandi na we arimo kubikurikirana.”

Adhana ni umuhamagaro uhamagarira Abayisilamu kujya gukora isengesho, ukorwa mu rwego rwo kubamenyesha ko igihe cy’isengesho kigeze. Mu Rwanda, Adhana ya mu gitondo ikunze gukorwa saa kumi n’iminota 50 zo mu rukerera.

Hashize imyaka igera kuri ine uwo muhamagaro wo mu gitondo udakorwa hifashishijwe indangururamajwi, ari na yo mpamvu Abayisilamu basaba kongera kwemererwa gutambutswa muri ubwo buryo bukuresha indangururamajwi.

Mufti w’u Rwanda yijeje ko ikibazo cya Adhana mu gito kigiye kubonerwa umuti
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique arimo gukurikirana impamvu isengesho rya Adhana yakorwaga hifashishijwe indangururamajwi ryahagaritswe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE