Abanyafurika miliyoni 418 ntibagira amazi meza: Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yerekanye umuti
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kongera imbaraga mu guteza imbere serivisi z’amazi, isuku n’isukura, ashimangira ko imibare y’abaturage bataragerwaho n’izi serivisi ikomeje kwiyongera aho abasaga miliyoni 400 batabona amazi meza.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ihuza abayobozi n’inzobere mu guteza imbere uruhererekane rw’amazi n’isukura muri Afurika, iri kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza kuri 21 Kanama 2026.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu Abanyafurika miliyoni 418 bakibura serivisi z’ibanze zikenera amazi, mu gihe miliyoni 779 zidafite serivisi z’ibanze zijyanye n’isukura, naho miliyoni 839 zikaba zidafite serivisi z’ibanze z’isuku.
Yavuze ko iyi mibare iteye impungenge, kuko nubwo Afurika imaze gushyira amafaranga menshi mu bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura, ko ikabazo gisigaye atari ukubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo ari no kureba niba bikora neza kandi bigakomeza kugeza serivisi ku baturage.
Ati: “Kubaka ibikorwa remezo ni ingenzi, ariko ahanini ni intangiriro; kureba niba ibyo twubatse bikora neza kandi bigakomeza kugeza serivisi ku baturage ni byo bipimo nyakuri byo kugera ku byo dukeneye.”
Yagaragaje ko hirya no hino muri Afurika hashyizwe imiyoboro y’amazi, hubakwa kandi hatangizwa inganda zitunganya amazi, ariko ko hari ibikorwa remezo byinshi bitagikora cyangwa se ugasanga bidatanga serivisi ku kigero byari byitezweho.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikwiye kwibandwaho ari ugukomeza kubaka inzego zikomeye, imiyoborere myiza, uburyo burambye bwo kubona imari yo kubishoramo no kugira abayobozi babazwa inshingano.
Uwo muyobozi yagaragaje ko ikibazo cy’amafaranga adahagije atari icyo kwibandwaho gusa, kuko Afurika ifite umutungo uhagije wo guteza imbere uru rwego igihe imiyoborere n’imicungire y’amazi byanozwa.
Yavuze ko akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe ishoramari mu by’amazi kagaragaje ko imiyoborere myiza, irimo gushyiraho ibiciro bikwiye, gukusanya neza amafaranga no kuyacunga mu buryo bunoze, ishobora gufasha Afurika kubona hafi miliyari 11,5 z’amadolari buri mwaka.
Yongeyeho ko uburyo bwo gukusanya amafaranga imbere mu bihugu, bukozwe neza, bushobora gutanga andi miliyari 17,5 z’amadolari buri mwaka.
Ashingiye kuri izo ngingo Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje ko Afurika idakwiye guhora itegereje inkunga z’amahanga kugira ngo ibone amafaranga yo guteza imbere serivisi z’amazi n’isukura.
Yashimangiye ko amafaranga, yaba ava imbere mu gihugu cyangwa ahandi, akenera kujya mu nzego zizewe, zicunga neza umutungo kandi zikora ibyo ziyemeje.
Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibiganiro bitazarangirira muri iyi nama iteraniye i Kigali, ahubwo ko ibyemezo n’ingamba bizakomeza no mu yindi nama nk’iyi iteganyijwe kubera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Kuboza.
Yashimangiye ko Afurika ikwiye kugera muri iyo nama itajyanye gusa ibibazo n’ibyo yifuza, ahubwo ifite ibisubizo, ibyo yiyemeje gukora ndetse n’icyerekezo gisobanutse cy’ahazaza h’urwego rw’amazi n’isukura ku Mugabane w’Afurika.


