Rusizi: Baragirwa inama yo kwambuka banyuze ku mipaka yemewe

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize iminota 52
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busaba abaturage kwambuka banyuze ku mipaka yemewe, nyuma yuko habonetse umurambo wa Niyogushimwa Honore, uri mu kigero cy’imyaka 19 wabonetse mu mugezi wa Rusizi ku wa Mbere tariki 17 Kanama 2026, nyuma yo kurohamamo ubwo yavaga mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 2026.

Ibyo byabereye mu mu mugezi wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku gice cy’Umurenge wa Mururu nkuko nyina Nyirabakundukize Odile yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya.

Yavuze ko ku itariki ya 10 Kanama, ari bwo uwo musore wo mu Kagari ka Tara mu Murenge wa Mururu yagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gushaka akazi ko kubakank’uko nubusanzwe yajayaga ajyayo cyane  ko ari nabyo yigaga, ku itariki ya 15 yashatse kwambuka agaruka maze abura abamwambutsa kuko yari yagiye anyuze inzira itemewe ahita arohama muri uwo mugezi.

Nyirabakundukize yagize ati: “Umwana yavuye hano ku wa Mbere agiye gushaka akazi, noneho ku munsi wa gatandatu ugeze ari bwo yagombaga kugaruka twumva amakuru yuko yanyuze mu Kivu ararohama, umwana wanjye yari umunyeshuri muri iki gihe cy’ibiruhuko yajyaga gushaka amafaranga azamufasha gusubira mu ishuri, turi mu kababaro ko kubura imfura.

Yakomeje agira ati: “Ku wa Gatandatu ni bwo mugenzi we bari bajyanye yatubwiye ko yamufashije imyenda ngo yomoke ariko birangira atagarutse ahubwo imigati yari afite ari yo yabonye hejuru y’amazi gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Alfred Habimana yavuze ko aya makuru bayamenye, bihanganisha umuryango wabuze uwabo anibutsa kunyur mu nzira zemewe.

Ati: “Umwana watwawe n’amazi twarabyumvise ariko tukajya inama urumva yanyuze mu mazi kandi ni umupaka utemewe, umupaka utemewe iyo uwunyuzeho ushobora kugira ibyago bitandukanye. Turihanganisha umuryango wabuze umwana.”

Yaburiye abaturage bakunze kwambuka banyuze inzira zitemewe maze abasaba kujya bakoresha imipaka yemewe.

Yagize ati: “Twarabyumvise ariko tukajya inama urumva yanyuze mu mazi kandi ni umupaka utemewe, umupaka utemewe iyo uwunyuzeho ushobora kugira ibyago bitandukanye, na we rero ikibazo yagize ashobora kunyura mu mazi atazi koga akaba ari yo yamutwaye kandi dufite imipaka ibiri ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri ifunguye, Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kwambuka bujuje ibyangombwa, barambuka.”

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 18, 2026
  • Hashize iminota 52
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE