Abana bakuwe mu mirimo ivunanye bize imyuga bibateza imbere

  • HABIMANA Eric
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Bamwe mu bana bari barataye ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye kandi ivunanye kubera impamvu zitandukanye, bo mu Turere twa Bugesera, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga n’Umujyi wa Kigali bigishijwe imyuga irimo gusudira, kogosha n’indi bibafasha kwiteza imbere.

Urugaga rw’Abakozi baharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (STRADH) rwafatanyije n’utwo Turere kwita kuri abo bana bakiga imyuga, rwagaragaje ko abana 948 ari bo bamaze gukurwa mu mirimo ivunanye mu gihe cy’imyaka 15.

Twizeyimana Syprien wo mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, ni umwe mu bana bafashijwe kuva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Avuga ko yatangiye gukora uyu murimo afite imyaka 15, nyuma yo kuva mu ishuri kubera ubushobozi buke bw’umuryango, avuga ko kubona abandi bana bakora ubucukuzi bakabona amafaranga byatumye na we abijyamo.

Ati: “Mu mwaka wa 2012 ni bwo bankuye mu bisimu no mu migezi aho nakanyagagamo nshakamo amabuye y’agaciro, nari naravuye mu ishuri nigira kuba umunyogosi kubera ko nabonaga abaturanyi abana babo bajya kunyogota bakazana amafaranga.”

Nyuma yo gukurwa muri uwo murimo, Twizeyimana yize gusudira, ubu akaba akora uyu mwuga afatanyije na bagenzi be biganye. Avuga ko bamaze no kwigurira inzu bakoreramo.

Ati: “Hano haje ishuri ryigisha imyuga nanjye baranyakiriye niga gusudira kandi ubu birantunze, bintungiye umuryango, njye nabo dukorana twabashije kwigurira inzu ari nayo dukoreramo.”

Uwamahoro Sonia wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, na we ni umwe mu bakuwe mu mirimo ivunanye, avuga ko yatangiye kwahirira inka afite imyaka icyenda, nubwo yari akiga, kubera iyo mirimo, hari igihe yageraga ku ishuri ananiwe cyangwa akarisiba.

Ati: “Njye mbona bimwe mu bituma abana bajya mu mirimo ivunanye harimo ubukene bw’imiryango yabo ariko hakaniyongeraho imyumvire itari myiza.”

Uwamahoro avuga ko nyuma yo gufashwa yize umwuga wo kogosha, ubu akaba afite aho akorera kandi akabasha kwibeshaho.

Dusugire Floride na we ni umwe mu bakuwe mu kazi ko mu rugo yari yaratangiye afite imyaka 14.

Avuga ko yacikirije amashuri ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ajya gukora akazi ko mu rugo.

Ati: “Nacikirije amashuri nkiri muto kuko nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mpitamo kujya gukora akazi ko mu rugo. Byaramvunaga kuko nta mbaraga nari mfite, nari umwana ariko kuko nta yandi mahitamo nari mfite naragakoze.”

Nyuma yo gukurwa muri uwo murimo, yafashijwe kwiga gutunganya no kubyaza umusaruro impu z’inyamaswa, zirimo iz’ihene n’inka.

Avuga ko ubu akora, akizigamira ndetse akaba yaranagize amahirwe yo kubona akazi aho yize umwuga, aho anagira uruhare mu gufasha abandi bana bakuwe mu mirimo ivunanye.

Umuyobozi w´Urugaga rw’Abakozi baharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Bizimana Alphonse yavuze ko ku bufatanye n’Uturere, abana 552 muri 948 bakuwe mu mirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2011 twakoze ubushakashatsi tubona ko, abana bari hagati y’imyaka 8 na 15 ari bo biganje mu bakoreshwa imirimo ivunanye. Kugeza ubu abana 552 bamaze gusubizwa mu ishuri nyuma yo gukurwa mu mirimo ivunanye, muri bo, abana umunani bafashijwe kurangiza kaminuza, 33 babona akazi kabahemba, naho 47 bafashwa kwihangira imirimo.”

Yavuze ko gukemura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye bisaba ko ababyeyi, abayobozi n’abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kurinda abana imirimo ishobora kubangamira ubuzima n’amashuri yabo.

Dusabimana Telesphore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, avuga ko gukura abana mu mirimo ivunanye ari inshingano ya buri wese, cyane cyane ko hari Imirenge igaragaramo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi akaba ari bimwe mu bikorwa aba bana bakoramo.

Ati: “Kuvana aba bana mu mirimo ivunanye ni inshingano ya buri wese kandi bihera mu muryango, abayobozi tukaza tubunganira kuko mu muryango ibyinshi ni ho bipfira.”

Avuga ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana bagikora imirimo ivunanye bamenyekane kandi bashakirwe ibisubizo birambye.

Ati: “Twe rero nk’abayobozi turashima umufatanyabikorwa wagize uruhare akagira abo afasha, natwe ntabwo tugiye kwicara ahubwo tuzakomeza gufatanya na bo ahakiri ibibazo tubishakire ibisubizo kandi birambye.”

Itegeko Nº 66/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigenga Umurimo mu Rwanda riteganya ibihano ku mukoresha ukoresha umwana cyangwa ugira uruhare mu gutuma umwana akoreshwa imirimo mibi.

Umukoresha wo mu bigo byanditse ukoresha umwana mu mirimo mibi, by’umwihariko imirimo yo mu ngo hanze y’umuryango, ashobora gucibwa ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100 000 na 500 000.

Umukoresha wese, yaba ukorera mu kigo cyanditse cyangwa kitanditse, ashobora kandi guhagarikirwa imirimo by’agateganyo igihe kiri hagati y’iminsi irindwi n’ukwezi kumwe.

Bamwe mu bakurwa mu mirimo ivunanye bigishwa imyuga irimo no kubyaza umusaruro impu
  • HABIMANA Eric
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE