Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije Umunsi w’Umuganura

Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije Umunsi w’Umuganura

Abanyarwanda baba mu Gihugu cya Mozambique n’inshuti z’u Rwanda, bizihije umunsi w’Umuganura mu birori byaranzwe no kwidagadura ndetse no gusangirira hamwe. Ibyo birori byatangijwe n’umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri y’Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Nyuma y’umukino, Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga 450 bakomeje ibirori byabereye mu nzu mberabyombi ya Kayakwanga iherereye mu Mujyi wa Maputo. Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique), Nsengimana Justin yashimiye abitabiriye ibyo birori, ahamya ko badahwema gushyigikira no kubumbatira umuco Nyarwanda.

Yakomeje agira ati: “Ku wa 16 Kanama, ni bwo twabonye ko bikwiye ko natwe nk’Abanyarwanda batuye muri Mozambique twizihiza Umunsi w’Umuganura.” Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage yashimiye abari aho bose by’umwihariko abari n’abategarugori bishyize hamwe bakaremera bagenzi babo batishoboye.

Yabasobanuye amavu n’amavuko y’Umunsi w’Umuganura, abibutsa ko batangiye undi mwaka abifurizamo guhirwa bakazabona umusaruro baganura mu gihe bazaba bawusoje. Ibirori byasojwe n’ubusabane no gucinya akadiho babifashijwemo n’itorero rya Ambasade mu mbyino nziza cyane za Kinyarwanda.

Ivomo: Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique

Basangiriye ku ntango biyibutsa umuco Nyarwanda
Ibirori byaranzwe no gucinya akadiho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53