Dosiye ya Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yashyigikirijwe Ubushinjacyaha

Dosiye ya Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yashyigikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice rwayishyikirije Ubushinjacyaha.

Shema yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026 akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiwe, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ye yashyikirijwe  Ubushinjacyaha ku wa 18 Kanama, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabitangarije The New Times kuri uyu wa Gatatu ati: “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ejo, ku wa 18 Kanama. Iperereza rirakomeje.”

Murangira yari yaravuze ko iki kibazo gifitanye isano n’ubucuruzi bwite bwa Shema, kandi ko nta sano gifitanye n’inshingano ze nka Perezida wa FERWAFA.

Mu gihe itegeko rigenga impapuro z’agaciro zikoreshwa mu bucuruzi ribiteganya, umuntu uhamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itanu, ndetse agacibwa ihazabu ingana n’inshuro eshanu kugeza ku nshuro 10 z’amafaranga yanditse kuri iyo sheki.

Umubare w’amafaranga avugwa muri iyi dosiye ndetse n’amakuru arambuye ku muntu watanze ikirego ntibiratangazwa.

Dosiye ya Shema Fabrice yashyikirijwe ubushinjacyaha
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  4. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  5. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16