Dosiye ya Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yashyigikirijwe Ubushinjacyaha

Dosiye ya Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yashyigikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice rwayishyikirije Ubushinjacyaha.

Shema yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026 akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiwe, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye ye yashyikirijwe  Ubushinjacyaha ku wa 18 Kanama, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabitangarije The New Times kuri uyu wa Gatatu ati: “Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ejo, ku wa 18 Kanama. Iperereza rirakomeje.”

Murangira yari yaravuze ko iki kibazo gifitanye isano n’ubucuruzi bwite bwa Shema, kandi ko nta sano gifitanye n’inshingano ze nka Perezida wa FERWAFA.

Mu gihe itegeko rigenga impapuro z’agaciro zikoreshwa mu bucuruzi ribiteganya, umuntu uhamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itanu, ndetse agacibwa ihazabu ingana n’inshuro eshanu kugeza ku nshuro 10 z’amafaranga yanditse kuri iyo sheki.

Umubare w’amafaranga avugwa muri iyi dosiye ndetse n’amakuru arambuye ku muntu watanze ikirego ntibiratangazwa.

Dosiye ya Shema Fabrice yashyikirijwe ubushinjacyaha
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34