Amazi n’isuku ni ishingiro ry’iterambere rya Afurika-Minisitiri Murwanashyaka
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Murwanashyaka Damien yavuze ko amazi meza n’isuku bitagomba gufatwa gusa nk’ibyibandwaho mu rwego rumwe rw’iterambere, ahubwo ko ari inkingi z’ingenzi mu buzima bw’abaturage, iterambere ry’ubukungu, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, imiturire ndetse no kubungabunga agaciro ka muntu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’urwego rw’amazi, isuku n’isukura muri Afurika, aho yagaragaje ko nubwo uwo Mugabane umaze gutera intambwe mu kugeza amazi n’isuku ku baturage, hakiri icyuho gikomeye mu kubona serivisi zihagije kandi zinoze.
Ati: “Amazi n’isuku ntabwo ari iby’ingenzi gusa mu rwego rumwe. Ni ingenzi ku buzima rusange, iterambere ry’ubukungu, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, imiturire ndetse n’agaciro ka muntu.”
Yavuze ko ikibazo Afurika ifite atari ukubaka ibikorwa remezo byinshi gusa, ahubwo ko hakenewe kubaka uburyo bwizewe, buhendutse, butekanye kandi burambye bwo gutanga amazi no kwimakaza isuku, bushobora gukomeza gukorera abaturage n’ubukungu bugenda bwiyongera mu gihe kirekire.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Murwanashyaka yasabye ko hakwiye kubaho impinduka, aho Afurika yava ku kwibanda ku mishinga yo kubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo igashyira imbere uburyo butanga serivisi zinoze kandi zirambye.
Yagize ati: “Tugomba kuva ku mishinga tujya kuri gahunda zihamye,zo kubaka ibikorwa remezo tujya kuri serivisi zirambye, ndetse tukava ku kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga tugashyira imbaraga mu gukusanya umutungo wo mu gihugu no kongera uruhare rw’abikorera.”
Yagaragaje ko kugira ngo uru rwego rutere imbere, hakenewe gukomeza ubushobozi bw’ibigo n’inzego bireberera amazi n’isuku, kunoza imikorere n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’Afurika, kongera kubazwa inshingano, gutegura imishinga ishobora kubona inkunga n’ishoramari ndetse no gushaka uburyo bushya bwo kuyitera inkunga.
Yavuze kandi ko umutungo wa Leta n’inkunga zitangwa muri uru rwego bikwiye gukoreshwa mu buryo bufasha gukurura abandi bashoramari, cyane cyane ay’abikorera.
Minisitiri yavuze ko Afurika ifite icyerekezo gisobanutse cya 20263, cyiswe Africa Water Vision 2063 and Policy, gifite intego yo kugira Afurika ifite amazi ahagije kandi yizewe, ishobora guhangana n’ibibazo bitandukanye, kandi abaturage bose babona serivisi z’isuku zihoraho.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko igikenewe ubu ari uguhindura icyo cyerekezo ibikorwa bifatika n’intego zigaragaza umusaruro wabyo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko igihugu cyateye imbere mu kugeza ku baturage serivisi z’amazi n’isuku zinoze kurusha mbere, ariko ko hakiri byinshi byo gukora.
Ati: “Nubwo twateye intambwe mu kugeza amazi n’isuku ku baturage, twemera ko kubona serivisi gusa bidahagije. Tugomba kurushaho kwibanda ku bwiza bwabwo bikizerwa, bikaboneka, ubushobozi bwo kwishyura no kuramba kw’izo serivisi.”
Yasabye abitabiriye inama kwibaza ibibazo bine by’ingenzi birimo icyo bakwiye guhindura muri politiki, uburyo bwo gutera inkunga uru rwego, uko imikorere y’ibigo n’inzego bireberera amazi n’isuku yakongerwa, ndetse n’ibyo buri gihugu kizakora mu buryo butandukanye nyuma yo gusoza iyo nama.
Yashimangiye ko inama nk’iyi ikwiye gufasha Afurika kuva mu biganiro ikajya mu byemezo, biyigeza ku ishoramari, hanyuma na ryo rigatanga serivisi z’amazi n’isuku zirambye.
Ati: “Reka dukoreshe aya mahirwe tuve mu biganiro tujye mu byemezo, tujye mu ishoramari, tubone uko tugera kuri serivisi zirambye.”
Minisitiri Murwanashyaka avuga ko u Rwanda rwishimiye guha urubuga ibiganiro ku bibazo by’amazi n’isuku ku mugabane wa Afurika, asaba abitabiriye inama guharanira ko inama yatanga umusanzu ufatika ku ishoramari n’ibisubizo birambye.
Mou 2025, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), yatangiye mu mwaka 2024 kugeza mu mwaka wa 2029, izarangira u Rwanda rukubye kabiri ingano y’amazi rukoresha ku munsi akava kuri metero kibe 343 000, akagera ku 668 000.

