Rulindo: Hamenwe litiro 29 100 z’urwagwa rwitwaga Akarusho rutari rwujuje ubuziranenge

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize iminota 53
Image

Mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyirangarama, mu Karere ka Rulindo, hamenwe litiro 29 100 z’inzoga y’urwagwa yitwaga Akarusho, yakoreshwaga n’uruganda rwa Nyirangarama rwashinzwe na Sina Gérard, nyuma y’uko ubugenzuzi bwagaragaje ko uburyo rwakorwagamo butari bwujuje ubuziranenge.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 18 Kamena 2026, mu rwego rwo gukomeza gukuraho ku isoko ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Abaturage bari basanzwe banywa Akarusho bavuga ko batangajwe no kumenya ko uru rwagwa rutari rwujuje ibisabwa, kuko bari basanzwe barufata nk’urwagwa rukorwa mu bitoki 100%.

Abaturage bavuga ko igikorwa cyo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikwiye gukomeza, kuko batabona gusa ikibazo mu ngaruka zishobora guterwa n’ibinyobwa nk’ibyo ku buzima, ahubwo ko bishobora no kugira ingaruka ku mibanire y’imiryango, umutungo n’umutekano.

Ndekezi Elysee, umwe mu baturage bo mu gace ka Nyirangarama, yavuze ko gahunda yo gukuraho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari igikorwa cyiza, kuko hari abo byari byarabayeho kunywa ku buryo bukabije.

Yagize ati: “Iyi gahunda ya Leta yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni igikorwa cyiza kandi cyasubije bamwe ku murongo, cyane cyane ku mibereho, ku buzima bwiza no ku mitungo. Nk’ibyuma byatumaga abantu basesagura, ndetse bakagira n’amakimbirane mu ngo, Leta yaje no gusanga mu nzoga harimo izitujuje ubuziranenge. Ni byiza kuko nk’Akarusho ntabwo twari tuzi ko na ko katari ku rwego rukwiye.”

Ndekezi yavuze ko ibyo yiboneye ku ruganda byamutunguye, kuko uru rwagwa rwari rumenyerewe nk’igicuruzwa gikorerwa kuri Nyirangarama. Yagize ati: “Ibyo twiboneye hano biradutunguye, kuko uru ruganda twarubonaga nk’igitangaza, ariko nta gishishwa k’igitoki mpasanze, nta n’ikigaragaza ko ibitoki bihagera nta gishishwa cyacyo na mba.”

Nsinzabakwira Egide wo muri Tare we yavuze ko yari asanzwe azi ko Akarusho ari urwagwa rukorwa mu bitoki 100%. Avuga ko nyuma yo kugera ku ruganda no kwirebera aho uru rwagwa rwakorwaga, yatunguwe no kutabona aho ibitoki byatunganyirizwaga.

Yagize ati: “Ngeze kuri uru ruganda nta hantu mbonye igitoki na kimwe, nta hantu nabonye banika amasaka cyangwa bayakaranga. Ibi bintu Leta irimo gukora no kubishyira ku karubanda biri mu rwego rwo kutwigisha no gushimangira ubukangurambaga, kugira ngo twumve neza ibyo tunywa.”

Sinzabakwira yavuze ko yari amaze igihe anywa urwagwa rwitwa Akarusho atazi neza uburyo rwakorwagamo. Yagize ati: “Iminsi nanyoye Akarusho ntabwo nari nzi ibanga ryako. Twishimiye ibi bibereye hano, mbere urwagwa bita ‘Akarusho’ rwari rwiza, rutamena umutwe, ariko kuri ubu kanete ebyiri zarwo zahitaga zigusindisha, ukavugishwa ntabwo Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika ibi binyobwa nta bushakashatsi yakoze.”

Yongeyeho ati: “Twibazaga impamvu Akarusho kakwiraga mu Rwanda hose no mu mahanga, ariko ntitubone nibura fuso ijyana ibitoki byo kwenga.” Yanasabye ko ubugenzuzi bwakomeza no ku bindi binyobwa bikorerwa mu gihugu, birimo imitobe ikorwa mu mbuto zitandukanye, kugira ngo Abanyarwanda bajye banywa ibinyobwa byizewe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko igikorwa cyo gukuraho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kizakomeza kugeza ubwo ibinyobwa nk’ibyo bizaba byacitse mu Ntara y’Amajyaruguru no mu gihugu hose.

Yagize ati: “Uyu munsi turamena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubera ko ubugenzuzi bwagaragaje ko hari inganda zitubahirizaga ibyo zari zarasabiye impushya, ariko hari n’ibinyobwa koko bitujuje ubuziranenge.”

Guverineri yavuze ko ari na ko byagenze ku rwagwa rwengerwaga kuri uru ruganda. Yagize ati: “Urwagwa rwengerwaga hano basanze hari ibyo rutujuje. Ni yo mpamvu hamenwe litiro 29 100 z’urwo rwagwa rwengerwaga hano kuko rutujuje ubuziranenge, kugira ngo dukomeze gusigasira ubuzima bw’abaturage bashoboraga gufata ibi binyobwa.”

Mugabowagahunde yavuze ko ubugenzuzi buzahoraho, ati: “Ibi ni ubugenzuzi buzahoraho, tukamenya ko n’ibindi byengwa hirya no hino byujuje ubuziranenge. Ikigamijwe ni ubuzima bwiza bw’abaturage. Ni yo mpamvu n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko kugira ngo bidakomeza kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Guverineri kandi yagaragaje ko ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zishobora kurenga ku buzima bw’umuntu, zikagera ku mutungo w’umuryango n’imibanire y’abawugize, gusa ko aho bimenewe byagaragaye ko umutekano wiyongereye ndetse n’amakimbirane mu miryango akagabanyuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko mbere yo kumena urwo rwagwa habanje gukorwa igenzura rihuza inzego zitandukanye, zirimo Inzego z’ibanze, iz’umutekano n’izindi zifite ubugenzuzi mu nshingano.

Yagize ati: “Basanze hano hakorerwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane uru rwagwa rwitwa Akarusho. Basanze uburyo rutunganywamo bushobora guteza ingaruka ku buzima bwa muntu, ni yo mpamvu hasabwe ko ubwo buryo buhagarikwa, n’ibyarimo bikamenwa kandi bigakurwa ku isoko.”

CIP Ngirabakunzi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ko hari ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikorerwa cyangwa bibikwa. Yagize ati: “Abaturage birinde ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Abafite ibinyobwa bahishe na bo basabwa kubyitwaramo neza, bakabigeza ku nzego bireba bikamenwa.”

Nubwo urwagwa rwitwaga ‘Akarusho’ rwamenwe, igikorwa cyo guhagarika ibicuruzwa nticyarebaga ibinyobwa byose bikorerwa kuri Nyirangarama, kuko amakuru yatanzwe n’ubuyobozi muri iki gikorwa agaragaza ko ibindi binyobwa bikorerwa kuri uru ruganda byujuje ibisabwa bitahagaritswe bizakomeza gukoreshwa.

Iki gikorwa cyabereye kuri Nyirangarama cyongeye kwibutsa abaturage ko ikinyobwa kumenyekana cyane cyangwa kugira izina rikomeye bidahagije ngo gihite gifatwa nk’igifite ubuziranenge. Ku rundi ruhande, inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe ubugenzuzi zigaragaza ko gukomeza gukuraho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari igikorwa kigamije kurengera ubuzima, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

‘Akarusho’ kamenwe gakurwa no ku isoko
Abaturage basanze urwagwa rwitwa ‘Akarusho’ atari urwo mu bitoki
Uruganda rukora Akarusho rwafunzwe
Akarusho kamenwe kangana na litiro 29 100
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize iminota 53
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE