Kwibohora 28: Uwavutse nyuma ya Jenoside arashima ubumuntu bw’Inkotanyi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 5, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Niyirora Christian yavutse mu mwaka wa 1996, nyuma y’imyaka ibiri izahoze ari Ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo musingi w’amateka mashya u Rwanda rwubatse mu myaka 28 ishize.

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, Niyirora w’imyaka 26 y’amavuko yashyize hanze igihangano kigaruka ku bwitange n’ubumuntu byaranze Abanyarwanda bambuwe uburenganzira imyaka myinshi ariko bo bagaharanira  gusigira ababakomokaho umurage w’u Rwanda rutagira uwo ruheza.

Mu mateka yakuze yiga yamenye ko mu myaka ya mbere ya 1959, u Rwanda rwasazwe n’itotezwa ryakorewe Abatutsi. Ibi byakurikiwe n’iyicwa rya bamwe na bamwe, abandi bakamburwa uburenganzira bwabo, uburenganzira bw’ibyabo ndetse bakanamburwa ubumuntu bagahabwa amazina atandukanye hagamijwe kubangisha abandi Banyarwanda babanaga umunsi ku wundi.

Ibyo byatumye abenshi mu batotezwaga bahungira mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko iby’abaturanyi. Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu Gihugu kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage ariko bakomeza kwangirwa na Guverinoma zari ku butegetsi icyo gihe.  

Byatumye izi mpunzi zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare. Ishingwa ry’uyu mutwe wa gisirikare ni ryo ryabaye inzira yagejeje u Rwanda ku Kwibihora ndetse izo ngabo zinafata runini mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyirora wanditse n’Igitabo “Ntukazime uri Rudasumbwa” kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bw’igisigo, yaboneyeho gushimira izo ntwari zashyize ubuzima bwazo mu kaga kugira ngo zirokore ubw’abandi n’abazabakomokaho bose.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Niyirora yagize ati: “Navutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nakuze nkurikira cyane amateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kurubohora; ibyagezweho muri iyi myaka ishize ni byo byatumye nshima ubumuntu bw’Inkotanyi bwatumye u Rwanda rutazima burundu.”

Niyirora ari mu bihumbi by’urubyiruko rwishimira ko rwabonye amahirwe yo kuvukira no kurererwa mu gihugu cyaranzwe n’umutekano uzira amakemwa mu myaka 28 ishize, kuri ubu akaba akora muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Ingabo za RPF Inkotanyi zari urubyiruko rwahaze ubusore rukambarira urugamba

Ipfundo ry’icungurwa ryacu; Impamvu y’ubumuntu yatumye u Rwanda rutazima burundu.

Isoko y’Isayo: Umugambi w’iyicwa ry’Abatutsi.

Mu mbeho y’akabwibwi

Urwango rwacaga ibintu

Amazina yandi ahabwa Umututsi

Hagamijwe kwamburwa ubumuntu

No kubiba u Rwango mu Banyarwanda.

Bakimara guca akenge

Ntibagiriwe agahenge

Ni bwo bambukaga Imirenge

Bifubikaga agatenge

Imisozi barayirenga

Ibishanga barabigenda

Bagera i Rwotamasimbi.

Bararanye n’imisambi

Bigaraguye kugasambi.

Biramizaga agasombe

Basize inyuma amasambu,

Bakomeje kuba Rudasumbwa

Mu gukunda ingombyi yaduhetse

Mutemeye ko izima burundu.

Isine mu isindwe: Iyicwa n’itotezwa ry’Abatutsi.

Mu nzira zuruvange

Amagambo yuje urwango

Ibikorwa by’ivangura

Byaranze inkomoko yanyu

Byashegeshe imitima yanyu

Gakondo yageze iwa Ndabaga

Icuraburindi riracumba

Amacakubiri aracucumba

Ubwicanyi biracika

Umututsi iteka aratabwa.

Atangira guhigwa bukware

Ngo aho ari hose bamutwike

Babanje kwamburwa ubumuntu

Birengagiza ko bose ari abantu

Byumwihariko Abanyarwanda.

Iherezo ry’amahindu:  Ihundo rya nyakanga / icungu za benimana

Abicaga bagatsemba

Birengagije urukundo

Bitwazaga n’ibibando

Abandi nabo amacondo

Aho batakangwaga n’ibibondo

Ku bwo Gukunda Gakondo yanyu

Bwacyeye mwageze i Byumba

Igihugu muracyogoga

Ubwicanyi murahosha

Urwango na rwo rurashonga

Abihishaga barakosha

Abambaraga imishumi yishati

Barashanana barashashagirana

Umutuzo nawo uranganza

Igihugu gihinduka amata n’ubuki.

Ipfundo ry’icungurwa ryacu: Impamvu y’ubumuntu yatumye u Rwanda rutakizimye ukundi.  

Nyuma yo Gucungura u Rwanda

Gacaca nayo ntiyatinze

Uwagize nabi aba arabiryojwe

Imbabazi nazo ziratangwa

Impundu zikomeza gutangwa

Ko u Rwanda rutakizimye ukundi.

Cyuzuzo cyubudatuza

Amasura yarasizwe

Amasine nayo arasusuruka

Amasinde y’umutuzo

Gahunda ya ndi Umunyarwanda

Ubuwe n’ubwiyunge

Bushora imizi mu banyarwa

Kugabirana no gushyingirana

Twongera kubibona ukundi

Kugeza none ubu turaganje.

Amashuli nayo yarashinzwe

Turiga turaminuza

Aheza murahadutuza

Nyakatsi ni nk’amateka

Gira inka munyarwanda

Igisubizo kuri buri wese

Amashyo nayo turatunga

Ibikorwa remezo biradukwira

Ubu amatara arara yaka

 Kumihanda yuje ubwiza.

Inkuru yabaye kimomo

Ikwira niyo i mahanga

Ubu turavugurizwa inanga

Ubu nabera baradusanga

 Bahagera bakisanga.

Kubw’amateka mabi yaturanze

Tutemeye kuba imbata yayo

Tukaba intangarugero muri byose.

Mu bumwe n’ubwiyunge

Umugore ku isonga

Amashuli yageze kuri bose

Ubuvuzi ubu buri hose

Ishoramari ryorohereje bose

Ubukerarugendo tubukwiza hose

Gukunda yibikorerwa iwacu

Byabaye umuco i mahanga

Twifuzwa n’abanyamahanga

Imiryango mpuzamahanga

Inama mpuzamahanga

Ubu  Bigahanga Amaso i Rwanda

Ibyo mvuga si uguhimba

Ibyo mbona si ibanga

Kuko ibyiza biriranga

Bigasakara iyo i mahanga

Turagerayo tukisanga

Kubw’ibyiza n’uburanga

Ntawugituye no mu bishanga

Intero nziza y’Abanyarwanda.

Igihangano ni icya Christian Niyirora, Impuguke mu Itumanaho akaba n’Umusomyi w’Imvaho Nshya.  

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 5, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Deborah Carine Mbabazi says:
Nyakanga 5, 2022 at 12:02 pm

Urintwali yu Rwanda rwejo hazaza nkatwe urubyiruko turakwizhimiye Kandi twiyemeje gutera ikirenge mucyawe
Dutewe ishema nawe Christian 🙏

Tuyisenge Jean Damascene says:
Nyakanga 5, 2022 at 12:20 pm

Christian n’umuhanga kandi ni umunyamurava, iyo uganiriye nawe wiga byinshi. Mu bupfura n’ubwitonzi bwuje ubusizi udahagaritse buhanga ni ubwanditsiimvugo ye yatoza benshi mu rubyiruko

Vivine Kampire says:
Nyakanga 5, 2022 at 1:28 pm

Iteka biranshimisha kubona urubyiruko rufite ishyaka ryo gukunda igihugu cyacu!
Christian, uri urugero rwiza kuri twe twese tukiri bato, ndetse n’ abakuru!
Imana ikomeze igushyigikire muri byose! Imana ikomeze ikongerere ubwenge n’ ubuhanga, hamwe n’ ubupfura!
Uri Imfura!!!

Shyaka says:
Nyakanga 5, 2022 at 1:43 pm

Komeza ubutwari nshuti yanjye. Urubyiruko nkawe ni rwo rwifuzwa, ruzirikana kandi ruha agaciro urwatubanjirije rwiyanze rugakunda abacu benshi.
We are proud of you Rwanda
We are happy to have you RPF
We are here for you Rwanda!

MUSANIWABO Jeannette says:
Nyakanga 5, 2022 at 2:16 pm

Christian Imana igukomereze iyo mpano
Ubutwari,ubwitange ,ubwitonzi wijyirira bikomeze bikurange🙏

AKOYIREMEYE Elodie octavie says:
Nzeri 8, 2022 at 9:05 am

Christian lmana ikomeze inganzo yanyu ababangwa muntege dutwewe ishema namwe Kandi ntituzaba ibigwari kurugamba rwo kubaka urwanda twifuza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE