Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga ‘kwa Mutangana’ i Nyabugogo

Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga ‘kwa Mutangana’ i Nyabugogo

Nyuma yaho abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye mu gace ka Nyabugogo bagaragaje ko hari abajura babatega mu masaha ya nijoro bakabambura ibyo bafite cyane cyane amatelefone, Polisi yaje kubikurikirana kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mata 2026, Polisi ikaba yafashe abantu 11 bakekwaho ubwo bujura.

Ni ubujura bwakorerwaga abacururiza mu isoko ry’ahazwi nko kwa Mutangana bibwa bimwe mu bicuruzwa byabo no kwiba abakiriya baza kuhahahira. Ni igikorwa cyakozwe na Polisi ikorera Nyabugogo ifatanije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima yakoze operasiyo yo gufata abakekwaho kwiba abaturage hafatwa 11, bafatirwa mu Midugudu y’Ubucuruzi, Intiganda, n’Indamutsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko polisi itazahwema gufata abajura biba imitungo y’abaturage, bakagira uruhare mu kudindiza iterambere no kubangamira imibereho myiza byabo. Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, operasiyo yo gufata abandi bakoranaga na yo irakomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa CIP Wellars Gahonzire yihanije abantu bumva ko bazatungwa no kwiba imitungo y’abaturage kubireka. Polisi kandi irizeza umutekano usesuye abantu bose bagana agace ka Nyabugogo yaba abajya gutega imodoka muri Gare cyangwa abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

CIP Gahonzire ati: “Tuributsa abaturage gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru ku bo bazi ko ari abajura bagafatwa, ikindi abacuruzi baributswa kwirinda guha icyuho abajura cyane cyane abiyita ‘Abataka’ biba abakiriya bagana isoko ryo kwa Mutangana bitwaje gushakira abakiriya abacuruzi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39
  2. U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro 13 Ugushyingo 2026 Saa 14:03
  3. Spice Diana yasobanuye impamvu ataycemerera abantu kumusura mu rugo  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  4. Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:34
  5. Chriss Eazy yishimiye uko yakiriwe mu Burundi 13 Ugushyingo 2026 Saa 12:16