Kamolwan wahataniraga Miss Grand Thailand yasebeye mu ruhame

Kamolwan wahataniraga Miss Grand Thailand yasebeye mu ruhame

Umwe mu bakobwa bitabiriye amarushwanwa y’ubwiza azwi nka ‘Miss Grand Thailand’ Kamolwan Chanago yasebeye ku rubyiniro ubwo yasobonuraga ibikorwa bye imbere y’akanama nkemurampaka, amenyo materano ye akagwa hasi.

Ubwo yari imbere y’ako kanama Kamolwan w’imyaka 18 y’amavuko asubiza ibyo yari abajijwe adategwa yatunguwe no kubona amenyo materano ye agwa hasi yihisha ibyuma byafataga amashusho arayatoragura ayasubizamo.

Nyuma yo kuyasubizamo yahise ajya kwiyereka abagize akanama nkemurampaka abenshi bakeka ko biri bugire ingaruka mu guhatana kwe kuko ubusanzwe bitemewe ko uhagarika kuvuga ngo ukomeze.

Umuvugizi w’iryo rushanwa rya Miss Grand Thailand Nawat Itsaragrisil, yakuyeho urujijo avuga ko ibyabaye ari impanuka kandi batewe ishema n’uko yabyitwayemo.

Ati: “Yahuye n’impanuka amenyo materano ye ava mu kanwa ari kuvuga, uburyo yabyitwayemo byaduteye ishema kuko yagerageje kwihagararaho, yongeraho ko ntacyo biri bwangize ku irushanwa kandi rigomba gukomeza.”

Irushanwa ryatangiranye n’abakobwa 77 aho buri Ntara yari ihagarariwe, nyuma haza kuba icyiciro cy’ibanze cyabaye ku wa 25 Werurwe 2026 kigamije guhitamo abakomeza irushanwa, bakazakurwamo 20, bagatoranywamo 10 na bo bakurwamo 5 utsindira ikamba n’ibisonga bye bibiri byose bigakorwa ku munsi wa nyuma.

Biteganyijwe ko ku mugoroba w’itariki 28 Werurwe 2026, ari bwo hari butangazwe uwegukana ikamba rya Miss Grand Thailand, akazajya guhagararira iki gihugu muri Miss Grand International mu Ukwakira 2026 mu Guhugu cy’u Buhinde.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25