Iyo uhaye umuntu ubumenyi uba umuhaye akazi – Meya Gasana

Iyo uhaye umuntu ubumenyi uba umuhaye akazi – Meya Gasana
Meya w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye urubyiruko ko iyo ruhawe ubumenyi ruba ruhawe akazi (Foto Butare J.)

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yagaragaje ko iyo uhaye umuntu ubumenyi uba umuhaye uburyo bwo gushaka icyo yakora aketeza imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ubwo yahaga impanuro urubyiruko 402 rwasoje amahugurwa ku myuga y’ububaji, gusudira, ubukanishi, ubudozi, ubucuruzi n’ibindi.

Urubyiruko rusaga 400 rwaturutse mu mirenge 4 yo mu karere ka Gatsibo; Rwimbogo, Kiramuruzi, Kiziguro na Murambi. 

Ni umushinga w’imyaka itatu wateguwe na Plan International Rwanda ishami rya Gatsibo, binyuzwa mu Akazi Kanoze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rwahawe.

Yagize ati: “Iyo uhaye ubumenyi umuntu uba umuhaye akazi, amafaranga, uba umuhaye amahirwe yo gukira no gukiza abandi”.

Ubuyobozi bwa Plan International Rwanda mu karere ka Gatsibo, buvuga ko nyuma y’aho akarere kihaye ingamba zo kurwanya ubushomeri na bwo bwahisemo guhyigikira akarere.

Jacques Bakundukize, Umuyobozi wa Plan International Rwanda muri Gatsibo, yagize ati “Muri gahunda za Plan International Rwanda harimo gufasha urubyiruko n’imiryango kwigira.

Aha ni ho twahereye tuvuga tuti nta kuntu urubyiruko rwakwigira rudafite icyo ruhereyeho, bataramenya uko bashobora guhitamo igikorwa”.

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabushobozi (Foto Butare J.)

Asobanura ko Plan International Rwanda ifatanya na Akazi Kanoze kwigisha urubyiruko kugira indoto, kumenya uko rwazishyira mu bikorwa bityo rukigirira icyizere.

Plan International Rwanda mu Karere ka Gatsibo, igaragaza ko hibandwa cyane ku bana b’abakobwa babyaye inda z’imburagihe kugira ngo bumve ko ahabi bageze, atariho ubuzima burangirira.

Bamwe mu bahuguwe bishimira ko ibikoresho bahawe ari inyunganizi y’ibyo bari baratangiye gukora.

Giraneza Bonnete ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko akora ubucuruzi bw’iduka nyuma yo guhera ku mafaranga 20,000.

Ati: “Ndigukora kuko mfite imbaraga. Nahereye kuri make nigishwa uko nayacunga neza nkakomeza gukora. Ubu maze kugera ku mafaranga ibihumbi 300”.

Karegeya Charles wo mu Murenge wa Kiziguro, arangije umwuga w’ubudozi. Agira inama bagenzi be b’urubyiruko gutinyuka rukiga imyuga kuko umwuga utunga nyirawo igihe cyose.

Ati: “Bakure amaboko mu mufuka, umwaga wose iyo uwize ugira icyo ugufasha ukagira aho ukuvana, ukakujyana aheza kurusha aho uri”.

Akazi Kanoze ni umuryango nyarwanda ugamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, gushaka akazi no kukanoza.

Busingye Anthony, Umuyobozi Mukuru wa Akazi Kanoze, asobanura ko urubyiruko rwigishijwe kwishakamo ubushobozi no kwizigama.

Urubyiruko 402 rwigishijwe mu byiciro bibiri birimo abigishijwe mu mezi 6 n’abandi bigishwa mu mezi 3.

Rwashyikirijwe impamyabushobozi ndetse n’ibikoresho bizarufasha mu kwikorera.

Urubyiruko rusaga 400 rwiteguye gukora rukiteza imbere (Foto Butare J.)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42