IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo kubera ubujura n’imyitwarire mibi

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo kubera ubujura n’imyitwarire mibi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje amakuru y’ifungwa ry’agateganyo ry’Ishuri Rikuru Nkomatanyamyuga rya Kigali (IPRC-Kigali) guhera kuri iki Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira kugeza ibyumweru bibiri birangiye.

Itangazo ryashyizwe hanze na MINEDUC rishimangira ko impamvu nyamukuru itumye iryo shuri rifungwa ari mu guhe cy’ibyumweru bibiri, uhereye uyu munsi, ari kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.

Itangazo riragira riti: “Nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo muri iki gihe. Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bimwegereye.

Bivugwa kandi ko abanyeshuri bari mu kigo bafashwa gutaha, kandi bazamenyeshwa igihe ishuri rizafungurira. 

Abanyeshuri, abarezi, abakozi ba IPRC-Kigali n’abaturarwanda muri rusange, bashimiwe uburyo babyakiriye neza n’ubufatanye bagaragaza mu kubishyira mu bikorwa.

Iri shuri ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42