Inzego zitandukanye zirimo kuganira ku bibazo n’ibisubizo by’abana

Inzego zitandukanye zirimo kuganira ku bibazo n’ibisubizo by’abana

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Uburenganzira bwose kuri buri mwana’.

Ni umunsi urimo kubera mu Mujyi wa Kigali witabiriwe na Dr. Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).

Wanitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Martine Urujeni, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF), Julianna Lindsey n’izindi nzego zireberera abana muri rusange.

Hamaze gutangazwa inyandiko y’imikurire y’umwana ndetse n’incamake yayo.

NCDA ivuga ko iyi nyandiko y’ingirakamaro izafasha ababyeyi, abarezi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo kugira ngo bakore politiki zirengera umwana.

Integanyanyigisho ‘Uburere buboneye’ zifashishwa n’ababyeyi n’abarezi ikaba igenewe abana kuva bakivuka kugeza ku myaka 6.

NCDA igaragaza ko abana 14% batanditse mu irangamimerere.

Hari abana benshi batari mu muryango ariko hashyizweho gahunda ya tubarere mu muryango.

Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, avuga ko gahunda ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe’ ari gahunda yatumye abana 3,000 bava mu bigo, barererwa mu muryango hasigaramo abana bafite ubumuga.

Kugeza ubu hari ikibazo cy’abana bava mu muryango bakajya ku muhanda.

Abana 95% bajya ku ishuri ariko haracyari ikibazo cy’abana bata ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’umwana ukwiye kwibutsa ababyeyi inshingano zikomeye zo kwita ku burenganzira bw’abana.

Hari ukugira irangamimerere, gukurira no kurererwa mu muryango, ubuzima, imibereho myiza, kurengerwa no kugira uruhare mu bimukorerwa.

Sr Immaculée Uwamariya yagaragaje ko ababyeyi bari mu bucuruzi ibyo bigatuma bataganira n’abana babo.

Ahamya ko ababyeyi batakigira umwanya wo kwita ku bana babo kubera guhugira muri telefoni na televiziyo n’ibindi.

Inkuru iracyakomeza…

Amafoto: NCDA

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14